Aya masezerano y’imyaka ine ateganya ko Kinshasa yishyura FC Barcelona hagati ya miliyoni 10 z’Amayero y’Ana miliyoni 11,5 z’Amayero buri mwaka kugira ngo iyi kipe yamamaze ubukerarugendo bwa RDC ku myenda yayo.
Ateganya kandi gahunda yo kwamamariza RDC ahandi hantu hihariye nko muri stade n’ubufatanye mu guteza imbere impano z’Abanye-Congo, gusa kugeza ubu hari bimwe bitarashyirwa mu bikorwa uko byari biteganyijwe.
Olivier Nsiabamfumu wahoze akina umupira w’amaguru akaba afite inkomoko muri RDC, avuga ko yatangiye gutegura uyu mushinga mu 2023, ndetse amakuru akavuga ko FC Barcelona yamugize intumwa yayo muri Mutarama 2025.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yashyigikiye Aurélien Logeais, umucuruzi w’Umufaransa ufite aho ahuriye na sosiyete Pamars na Ventilo Sports, imuha inshingano zo kuganira n’amakipe akomeye i Burayi.
Ubuhuza bwa Logeais bwahawe agaciro ka 10% by’amasezerano, bivuze ko mu masezerano ya miliyoni 43 z’Amayero, agomba kwishyurwa miliyoni 4,3 z’Amayero.
Minisitiri wa Siporo muri RDC, Didier Budimbu, yavuze ko Leta nta masezerano ifitanye na Nsiabamfumu, asobanura ko uyu mushinga ureba igihugu cyabo n’iyi kipe gusa.
Leta ya Kinshasa yamaze kugeza iki kibazo kuri FC Barcelona, iyigaragariza ko nta gahunda ifitanye na Nsiabamfumu.
Ibi bibazo kandi bije nyuma y’andi masezerano Leta ya RDC yagiranye n’andi makipe y’i Burayi nka AS Monaco na AC Milan, na yo ataravuzweho rumwe bitewe n’uko bamwe mu Banye-Congo batayabonamo inyungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!