Mu nkuru 318 zivuga kuri RDC, hagaragaramo ubutumwa bwibasira u Rwanda, mu gihe imbuga, abanyamakuru n’abatangaga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga benshi bari abantu batari aba nyabo.
Ku wa 10 Nzeri 2026, ikigo Anthropic kizwi cyane ku bwenge buhangano bwa Claude, cyasohoye raporo yitwa ‘Detecting and Countering Misuse of AI’, igaragaza uburyo abantu n’ibigo bitandukanye byakoresheje AI mu bikorwa birimo ubujura bwo kuri internet, ubutasi, uburiganya no kuyobya abaturage hagamijwe guhindura imyumvire yabo ku bibazo bya politiki.
Kimwe mu bikorwa bikomeye byagaragajwe muri iyo raporo ni icyo Anthropic yise GTG-54002 cyari cyarubatse urusobe rw’ibinyamakuru mpimbano n’imbuga nkoranyambaga zigamije gutuma ubutumwa bwa politiki bwishyuwe n’abakiliya busa n’aho buturuka mu bitangazamakuru cyangwa abaturage basanzwe.
Mu bihugu bigaragaramo cyane harimo RDC. By’umwihariko, amakuru yakusanyijwe na Anthropic agaragaza ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu nkuru zijyanye n’amakimbirane ya RDC n’u Rwanda.
Hashinzwe ibinyamakuru 70 by’ibihimbano na konti zirenga 250 zo gukwirakwiza ubutumwa
Anthropic ivuga ko iki gikorwa cyakoresheje Claude mu gukora no guhindura inkuru za politiki hanyuma zikanyuzwa ku mbuga zigera kuri 70 nk’iz’ibinyamakuru byigenga, kandi buri rubuga rukagira konti ya X ijyanye na rwo.
Hari kandi konti zirenga 250 za X zitari iz’abantu nyakuri, zari zigenewe gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza inkuru zasohorwaga n’izo mbuga.
Iperereza rya Anthropic ryagaragaje ko ibyo byose byakorwaga bigizwemo uruhare na Sosiyete LKM, ikigo cyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga gikorera mu Bufaransa.
Anthropic yasobanuye imikorere yacyo nka ‘Influence-as-a-service’. Ni ukuvuga ngo abakiliya barishyura kugira ngo bakorerwe ubutumwa bugamije guhindura imyumvire y’abaturage, gushyigikira umurongo runaka wa politiki cyangwa kwibasira abo badashyigikiye.
Ikintu gikomeye ni uko ibi bitakorwaga mu murongo umwe uhoraho. Umunsi umwe, ubutumwa bwatambukaga buri mu murongo runaka, mu gitondo ugahinduka mu kuyobya uburari.
Mu bikorwa byose byaryo, iperereza rigaragaza ko hakozwe nibura inkuru 8913 mu ndimi zigera kuri 20, ku migabane itandatu.
Igihe Anthropic yasesenguraga mu buryo bwihariye ibyandikwaga, yasanze RDC yari yarahawe umwanya ukomeye mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma asebya u Rwanda.
Mu nkuru zose zasohowe n’imbuga mpimbano, 318 zari izibanda kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Raporo ivuga ko ari inkuru zashyigikiraga umurongo wa Guverinoma ya RDC, cyane cyane ku bibazo by’amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro mu karere no ku makimbirane akomeje hagati ya RDC n’u Rwanda.
Anthropic yanabonye ibimenyetso by’uko ibikorwa by’iri cengezamatwara bishobora kuba byaragaragazaga inyungu z’umukiliya umwe cyangwa benshi bari bafite inyungu mu makimbirane ya RDC n’u Rwanda.
Gusa iki kigo gisobanura neza ko kitashoboye kumenya abo bakiliya abo ari bo cyangwa kwemeza uwatanze amafaranga kugira ngo izo nkuru zihimbwe.
By’umwihariko, Anthropic ivuga ko nta gihamya yabonye y’uko hari guverinoma yategetse ko ibyo bikorwa.
AI yahindutse igikoresho cy’icengezamatwara
Uburyo ibi byose byakorwagamo bwerekana urwego AI igezeho mu koroshya ibikorwa byo kuyobya rubanda.
Claude yakoreshwaga mu buryo bubiri bw’ingenzi. Hari ugukora inkuru nshya kuva ku ntangiriro, hakabaho no gufata inkuru zanditswe n’abanyamakuru nyakuri zikongera kwandikwa ariko zigahabwa umurongo wa politiki wifuzwa n’umukiliya.
Ni ukuvuga ko inkuru y’umunyamakuru yashoboraga kuba ifite amakuru asanzwe, ariko AI ikayihindura, ikongeramo uburyo bwo kuyisobanura butuma ishyigikira cyangwa irwanya uruhande runaka.
Anthropic yasanze hari uburyo butatu bwakundaga gukoreshwa, burimo gufata inkuru imwe ikandikwa mu buryo bubiri buhabanye bitewe n’abasomyi igenewe; kongera umurongo wa politiki mu nkuru utari usanzwe urimo no gufata inkuru yo mu gihugu kimwe ikajyanwa mu kindi cyangwa mu kandi karere, igakurwamo amakuru agaragaza inkomoko yayo kugira ngo isomeke nk’inkuru yaho.
Kugira ngo izo mbuga zirusheho kugaragara nk’ibitangazamakuru nyakuri, ntabwo hahimbwaga inkuru gusa. Hanahimbwaga abanyamakuru.
Anthropic yasanze amazina menshi yashyirwaga ku nkuru nk’abazanditse atari ay’abantu ba nyabo. Abo “banyamakuru” bahabwaga imyirondoro ituma urubuga rusa n’aho rufite abakozi kandi ntabo.
Buri “kinyamakuru” cyahuzwaga kandi na konti ya X, nyuma hakaza izindi konti nyinshi zitanga ibitekerezo ku nkuru, zikazisangiza cyangwa zikazishyigikira kugira ngo uwabibonaga yumve ko abaturage benshi babyemera.
N’amafoto yakoreshwaga kuri zimwe muri izo konti yari yarakozwe na AI. Anthropic ivuga ko nyinshi muri izo konti mpimbano zakozwe hagati ya Kamena na Nyakanga 2025.
Umunsi inkuru zimwe zisohoka mu minota itatu
Kimwe mu bimenyetso bikomeye Anthropic yabonye cyagaragaye ku 11 Nzeri 2025. Kuri uwo munsi, imbuga zitandukanye zasohoye inkuru hafi zimwe ku makimbirane ya RDC n’u Rwanda, mu gihe kitarenze iminota itatu.
Ibyari muri izo nkuru byari bimeze kimwe, ariko uburyo zanditswe bukagenda buhindurwa bitewe n’akarere n’abasomyi byagenewe.
Ibi ni byo Anthropic yagaragaje nk’ikimenyetso cy’ibikorwa biteguwe kandi bihurijwe hamwe, ariko bigakorwa kugira ngo bise n’aho abantu n’ibitangazamakuru bitandukanye byabyibwirije.
U Rwanda rwashyizwe mu nkuru z’ubusahuzi, ruswa n’iyangizwa ry’ibidukikije
Raporo ntigarukira ku mibare gusa. Yanatanze amashusho agaragaza zimwe mu nkuru zakwirakwizwaga n’urwo rusobe.
Ku rupapuro rwa 50 rw’iyi raporo, Anthropic yerekana urugero rw’inkuru n’ibitekerezo byashyizwe kuri X, byari bigamije guharabika u Rwanda.
Hari ubutumwa bwashinjaga u Rwanda kwangiza ibidukikije, ruswa, kubangamira ubusugire bwa Afurika no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ubutumwa bumwe bwatangiraga bushaka kwerekana ko inyuma y’amarushanwa y’amagare mu Rwanda hari “ibibazo bikomeye by’ubusugire n’iterambere muri Afurika”, ubundi bukongera gusunika ibirego birimo iyangizwa ry’ibidukikije na ruswa.
Anthropic yabusobanuye nk’ubutumwa bwa DRC bwazamurwaga n’urusobe rwa konti mpimbano arenga 250.
Igikorwa cyo gukwirakwiza izo nkuru cyajyanaga no kubaka igisa n’umuryango w’abaturage ba RDC ku mbuga nkoranyambaga.
Anthropic ivuga ko mu byumweru bya mbere, umubare munini cyane w’imyirondoro mpimbano yakoreshaga X wari ufitanye isano na RDC.
Anthropic yanabonye konti ya X yivugaga nk’ihuriro ry’abaturage ba RDC ryitwa “digital army”, ikurikira konti nyinshi zari muri uyu mugambi.
Konti zakoreshwaga zabaga zifite amazina asa n’ay’ibitangazamakuru byo mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu mbuga Anthropic yashyize ku rutonde harimo Naija Pulse, Axum Voices, Jambo Journal, Zion Pulse, Echo Berlin, The British Daily, Russian Way, Pak Sarzameen, Fifty States na Civic Pulse.
Urugero, Jambo Journal yakoreshaga jambojournal.org na konti ya X @journaljambo, mu gihe Axum Voices yakoreshaga axumvoices.org na @AxumVoices.
Ku muntu wari gusoma inkuru imwe gusa kuri rumwe muri izi mbuga, nta cyari guhita kimwereka ko ari konti mpimbano.
Iperereza rya Anthropic ryasanze imbuga zigera kuri 70 zari zaranditswe mu Bufaransa mu gihe cy’ibyumweru hafi 10 hagati mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!