00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi: Ambasaderi Fred Ngoga ahamya ko Abatutsi bagikorerwa ivangura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Frédéric Gateretse Ngoga wabaye Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi, yatangaje ko Abatutsi bo mu gihugu cyabo bagikorerwa ivangura kandi ko abayobozi badakwiye kwirengagiza uko kuri niba bashaka ko icyo kibazo gikemuka.

U Burundi buracyagendera ku moko mu kugena imyanya imwe n’imwe yo mu nzego z’igihugu. Nko mu Nteko Ishinga Amategeko, hari imyanya igenerwa Abatwa.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, Ngoga usigaye akorera mu Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe politiki, amahoro n’umutekano, yagaragaje ko bidasanzwe ko igihugu kiyobora uyu muryango kigaragaramo iki kibazo.

Yagize ati “Ikibabaje mu Burundi, ahari ndibeshya, ariko hari ivangura rikorerwa Abatutsi. Igihugu kiyobora AU. Kwemera uku kuri ni ingenzi niba dushaka gushyira imbere ubutabera, ubwiyunge n’agaciro ka bose.”

Uyu mudipolomate yatangaje ko yiteze ko Abarundi bamutuka kubera uku kuri, ariko ko na bo babizi ko iki kibazo cyugarije igihugu cyabo.

Ati “Kwemera no gukemura ivangura ryose ni ingenzi mu kubaka amahoro arambye n’imibanire myiza y’abaturage.”

Ambasaderi w’u Burundi muri AU, muri Ethiopia no mu bindi bihugu bihana imbibi, Willy Nyamitwe, yababajwe n’ubutumwa bwa Fred Ngoga, amubwira ko ibyo yatangaje bitarimo ubunyamwuga kandi biteza impaka.

Nyamitwe yagize ati “Wongeye gutuka igihugu cyacu dukunda, wifashishije ibitutsi bikomeye kandi bidashingiye ku kuri.”

Mu mwaka ushize, aba bombi bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga, bapfa kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yaratangaje ko mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu 1994.

Icyo gihe, Ambasaderi Ngoga yavuze ko Abahutu bo mu Burundi batari gukorerwa Jenoside mu 1994 kandi icyo gihe iki gihugu cyarayoborwaga na Perezida w’Umuhutu.

Ambasaderi Fred Ngoga yatangaje ko Abatutsi bo mu Burundi bakorerwa ivangura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages