00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika iracyahanze amaso kohereza abakekwaho Ebola muri Kenya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 May 2026 saa 05:55
Yasuwe :

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko iri gukorana n’inzego z’ubuyobozi zo muri Kenya nyuma y’uko Urukiko rwahagaritse by’agateganyo umugambi wayo wo gushyira muri iki gihugu ikigo kizajya cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko iri gukorana n’inzego z’ubuyobozi zo muri Kenya nyuma y’uko Urukiko ruagaritse by’agateganyo umugambi wayo wo gushyira muri iki gihugu ikigo kizajya cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola.

Amerika yagaragaje ko yamenye ibijyanye n’icyemezo cy’Urukiko cyitambitse uwo mugambi ariko ko bari kuvugana n’ubuyobozi mu gukemura ikibazo.

Mu itangazo yagize iti “Tuzi ikirego cyatanzwe mu rukiko rwa Kenya kirebana n’ikigo cyashyiriweho gushyira mu kato abakekwaho Ebola. Turimo kugirana ibiganiro n’abayobozi ba Kenya kandi twizeye ko impungenge n’inzitizi zagaragajwe zishobora gukemurwa."

Ku wa 28 Gicurasi 2026, Leta ya Kenya yemereye Amerika gushyira iki kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia mu Ntara ya Mount Kenya.

Amerika yari yateganyije ko iki kigo cyagombaga gutangira gukora ku wa 29 Gicurasi, inzobere mu rwego rw’ubuvuzi z’Abanyamerika zigatangira gufasha abari mu kato.

Umuryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko muri Kenya wahize utanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi, ugaragaza ko icyemezo cyo gushyira iki kigo muri Laikipia kinyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Patricia Nyaundi yashingiye kuri iki kirego, yanzura ko Leta ya Kenya itemerewe kwemera ko Amerika ishyira iki kigo muri Laikipia mu gihe hataraba urubanza rwo kumva impamvu zatanzwe na Katiba Institute.

Yanzuye ko Urukiko ruzumva ikirego cya Katiba Insitute tariki ya 2 Kamena 2026.

Hari raporo yerekanye ko icyo kigo Amerika yashakaga gushyiraho cyagombaga kugira ibyumba 50, kikagira abakozi bakora mu rwego rw’Ubuzima rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro Perezida wa Kenya, William Ruto yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku wa 28 Gicurasi 2026, abayobozi bombi baganiriye ku cyorezo cya Ebola gikomeje kuvuza ubuhuha mu Karere ndetse baniyemeza guhuza imbaraga mu kugikumira.

Muri icyo kiganiro, Marco Rubio yemeye ko Amerika yiteguye gutanga arenga miliyari 1,74 y’amashilingi ya Kenya arenga miliyoni 13,45$ akaba arenga miliyari 19 Frw.

Amerika iracyahanze amaso kohereza abakekwaho Ebola muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages