Ibi bikorwa byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Kamena 2026, bikaba byabereye ku mashami abiri ya ASA International Rwanda PLC ari yo Kimironko na Kicukiro ndetse biteganyijwe ko bizakomereza no ku yandi mashami 35 y’iki kigo akorera hirya no hino mu gihugu.
Iyi gahunda igaragaza impinduka zikomeye mu mikorere ya ASA International Rwanda PLC, aho yavuye ku kuba ikigo cyibandaga gusa ku gutanga inguzanyo ntoya, ubu ikaba igiye gutanga serivisi zuzuye zirimo no kubitsa, kwizigamira no kubikuza.
Mu gikorwa cyo gutangiza iyi serivisi, Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibigo by’imari iciriritse muri BNR, Mushimirwa Clarisse, yashimye ASA International Rwanda PLC ku ruhare rwo kwegereza serivisi z’imari abaturage.
Yasabye ibigo by’imari kurushaho kubahiriza amategeko, kurinda abakiliya no kubaka icyizere mu rwego rw’imari, anagaragaza ko iyi ari intambwe ifasha u Rwanda kugana ku cyerekezo cy’ubukungu burambye.
Ati “Guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose bigomba gushingira ku miyoborere myiza, kubahiriza amategeko agenga urwego rw’imari, kurinda abakiliya, no kubaka icyizere kirambye hagati y’ibigo by’imari n’abaturage. Ibi ni byo shingiro ry’iterambere rirambye ry’urwego rw’imari kandi bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Umukiliya wa ASA International Rwanda PLC, Ingabire Florence, yavuze ko serivisi za ASA zamuhinduriye ubuzima, cyane cyane mu rugendo rwe rw’ubucuruzi bw’ibiribwa buzwi nka “Alimentation” asanzwe akora.
Yagize ati “ASA ni cyo kigo cya mbere cy’imari nakoranye na cyo. Nari nsanzwe ntinya inguzanyo, ariko barantinyuye bampa inguzanyo nta ngwate, ntangirira kuri 300.000 Frw, none ubu ngeze kuri 4.500.000 Frw. Byamfashije kwagura ubucuruzi bwanjye no kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”
Yongeyeho ko serivisi nshya zo kubitsa zizamufasha kurushaho gucunga neza inyungu no kwirinda gusesagura.
Umuyobozi Mukuru wa ASA International Rwanda PLC, Christian Salifou, yavuze ko iyi ari intambwe y’ingenzi mu rugendo rwo guhindura ASA International Rwanda PLC ikigo gitanga serivisi zuzuye z’imari.
Ati “Amafaranga wizigamiye uyu munsi ni yo agufasha kubaka ejo hazaza. Inshingano zacu ni ugukomeza guha abakiliya serivisi zinoze, zishingiye ku guhanga ibishya no kubahiriza amategeko. Uko dufasha abakiliya bacu kwagura ibikorwa byabo, bakiteza imbere mu miryango yabo, niko tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya ASA International Rwanda PLC, Mpyisi Gerald, yashimye BNR ku ruhushya yatanze, anashimangira ko iyi ari intambwe ikomeye mu kurushaho kwegereza serivisi z’imari abakiliya.
Ati “Twari ikigo gitanga inguzanyo gusa, ariko ubu twahawe uburenganzira busesuye bwo gutanga serivisi zifasha abakiliya bacu kubitsa, kwizigamira no kubikuza, mu rwego rwo kubafasha kwagura ubucuruzi bwabo no kwiteza imbere. Intego yacu ni ugukora kinyamwuga mu guteza imbere serivisi z’imari twunganira abaturage mu bikorwa bizamura ubukungu bwabo.”
ASA International Rwanda PLC yatangiye ibikorwa mu 2014, kugeza ubu ikaba ifite amashami 37 mu gihugu hose, abakiliya barenga ibihumbi 60, muri bo abafata inguzanyo bakaba barenga ibihumbi 22.
Kuri serivisi zo gutanga inguzanyo hiyongereyeho kubitsa no kubikuza, aho umukiliya ufunguje konti, ihuzwa na telefone ye bikazajya bimufasha gukurikirana ibikorwa bya konti ye aho aherereye hose, igihe cyose yifashishije ikoranabuhanga ryo gukanda *576#.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!