Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi, Fred Byamukama, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ibikorwa Remezo ku wa 20 Nyakanga 2026.
Byamukama yabwiye abadepite ko yakiriye amabwiriza ya Perezida ubwo yari agiye mu nama ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati “Ubwo nari mvuye mu biro byanjye muri iki gitondo, nabonye ibaruwa ya Perezida yirukana ba injennyeri batandatu, harimo bamwe mbona bari kuri uyu murongo w’imbere hano, arabirukana, bagomba kugenda, kandi abashinja imishinga ya Busega-Mpigi, Umuhanda wa Mubende-Fort Portal, Umuhanda wa Masaka-Mutukula n’indi mishinga myinshi.”
Umuhanda wihuta wa Busega-Mpigi, watangiye kubakwa mu 2020, wagombaga kuzura mu mpera za 2026. Icyakora, uyu mushinga wahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye no kubona ubutaka ndetse no kuvugurura imiterere n’ingano yawo.
Ibibazo by’ingurane ntibyahagaritse gusa Umuhanda wa Busega-Mpigi, ahubwo byanadindije indi mishinga myinshi y’imihanda hirya no hino mu gihugu.
Mu minsi ishize, Byamukama yategetse ko nta masezerano yo gukora imirimo y’ubwubatsi agomba gusinywa ku muhanda uwo ari wo wose, ikiraro cyangwa undi mushinga w’ibikorwa remezo, hatabanje kuboneka nibura kimwe cya kabiri cy’ubutaka bukenewe kuri uwo mushinga.
Icyakora, yabwiye Abadepite ko Perezida yatanze amabwiriza ko iki gipimo kigomba kuzamurwa kikagera kuri 75%.
Yagize ati “Nta masezerano y’umuhanda agomba gusinywa niba uburenganzira bwo gukoresha inzira y’umuhanda butaraboneka ku kigero cya 50%, ariko na Perezida yatanze amabwiriza ko iyi 50% ari nto, igomba kuba 75%.”
Kwirukana ba injennyeri bo muri Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi bibaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida Museveni ahagaritse ku mirimo Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Waiswa Bageya, kubera ibibazo bya ruswa.
Abandi ba injennyeri benshi bo muri iyo Minisiteri bamaze gutanga ubuhamya mu Kigo cy’Umugenzuzi Mukuru wa Leta (IGG).
Byamukama yabwiye abadepite ko iperereza ryanakozwe ku bahoze ari abayobozi ba Leta bafitanye isano n’ibikorwa bitubahirije amategeko byagaragaye.
Yagize ati “Umunyamabanga Uhoraho yahagaritswe, kandi dufite ba injennyeri benshi bari gutanga ubuhamya muri IGG, ndetse n’abavuye muri Guverinoma ariko bagize uruhare muri ibyo bikorwa, Perezida yatanze amabwiriza ko bagomba gukurikiranwa kandi hagakorwa ibikwiye.”
Minisitiri Byamukama yagaragaje kandi ibibazo biri mu itangwa ry’impamyabwishyu z’agateganyo zihabwa ba rwiyemezamirimo avuga ko byatumye bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagira ibibazo by’amikoro mu gihe abandi bishyuwe mbere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!