Abakozi ba SNR bataye muri yombi Babunga tariki ya 27 Gicurasi 2026 nyuma y’aho inzego z’umutekano za Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo zimushinje gukorana n’ihuriro AFC/M23, zishingiye ku busesenguzi yakoraga ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Hari amakuru avuga ko ifungwa rya Babunga ryari ibanga rikomeye kandi ko Leta y’u Burundi yari ifite gahunda yo kumwoherereza Leta ya RDC i Kinshasa kugira ngo imukurikirane ariko ko yabaye ibiretse uko byajyaga ku karubanda.
Ku wa 8 Kamena, umuryango witwa Comité de Soutien watangaje ko iperereza SNR yakoze kuri Babunga ryabuze ibimenyetso bigaragaza ko hari aho ahuriye n’ihuriro AFC/M23, ariko ko kugeza ubu atarafungurwa.
Uyu muryango wagize uti “Nyuma yo gusaka urugo rwe, nyuma yo gufatira no gusuzuma telefone ye, mudasobwa n’ibikoresho bye bwite, nta kimenyetso cyabonetse kigaragaza niba hari aho ahuriye n’uyu mutwe witwaje intwaro.”
Wagaragaje ko Babunga afunzwe azira gutanga ibitekerezo bye, ariko ko ibyo bitamugira umuntu ukorana na AFC/M23.
Uti “Iyo umuntu akomeje gufungirwa muri gereza kandi harabuze ibimenyetso bihamya ibyo ashinjwa, ni ihame ryo kumufata nk’umwere riba riteshwa agaciro.”
Babunga yabaga by’agateganyo i Bujumbura, aho yakoreraga imiryango itandukanye y’ubutabazi, abo mu muryango we bakaba mu Bubiligi. Yakundaga gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amateka y’akarere.
Uyu Munye-Congo yakoraga ubusesenguzi ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, akanavuguruza abakwirakwiza icengezamatwara ry’ibinyoma, yifashishije ibimenyetso bifatika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!