Itangazo yashyizeho umukono tariki ya 18 Gicurasi 2026, rivuga ko yafashe iki cyemezo kugira ngo Abarundi bakore bivuye inyuma, u Burundi buzabe igihugu cyifashije mu 2040, kandi giteye imbere mu 2060.
Uyu muyobozi yamenyesheje abasore n’inkumi ko batemerewe gushakana binyuranyije n’amategeko kandi ko abazarenga kuri iri tegeko bazahanwa.
Ku basore bashaka kubaka ingo, Misago yabamenyesheje ko ababyemerewe ari abafite inzu zubatse neza, uko zaba zingana kose, zaba zisakajwe amabati cyangwa se amategura, kandi ko zigomba kuba zirimo ‘matelas’ zo kuraraho.
Misago yamenyesheje aba basore kandi ko nta wemerewe gushaka umugore adafite umurima urimo byibura ibiti 10 bya avoka na 100 by’ikawa ndetse n’ibindi bihingwa.
Yasobanuye ko abadakora ubuhinzi, basabwa kwerekana umutungo uva mu byo bakora nk’ikimenyetso cy’uko bazashobora kubaho mu rugo rushya.
Misago yamenyesheje inkumi zitegura gushaka ko zigomba gukora imirimo iziteza imbere kugira ngo zizunganire abo bazashakana, azibutsa ko urugo ari urwa babiri.
Umuyobozi wa Komini Muyinga yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’inama zitandukanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, zari zijyanye no gukangurira abaturage gukora cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!