Cardinal Ambongo yatanze ubu butumwa ababaye cyane kuri uyu wa 30 Kamena 2026 ubwo yayoboraga misa muri Katederali ya Notre Dame du Congo yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Uyu mwepisikopi yasubiyemo ubutumwa bwasohowe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika uyu munsi, buvuga ko RDC iri mu manga yashyizwemo n’uruhuri rw’ibibazo birimo umutekano muke, inzara yugarije abaturage no kubura ibikorwaremezo by’ibanze.
Yagize ati “Intambara irimo imitwe irenga 100, ndavuga imitwe yitwaje intwaro irenga 160 iri mu gihugu cyacu. Ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwacu. Amagorwa atavugwa abaturage barimo: kubura ibiryo, amazi, amashanyarazi, ubuvuzi bufite ireme, hari ingorane kugera mu bice bya Kinshasa n’ibindi.”
Cardinal Ambongo yagaragaje ko umutekano wazambye mu gihugu, bigera n’aho kiliziya zigabwaho ibitero, hiyongeraho n’icyorezo cya Ebola kimaze kwibasira iki gihugu inshuro 17 kirimo icya Bundibugyo cyugarije cyane Intara ya Ituri.
Yabajije abakirisitu niba bikwiye ko ubutegetsi bwa RDC butegura gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga bugamije kongeza Perezida Félix Tshisekedi ari byo byakemura ibibazo by’Abanye-Congo bameze nk’aho ari bo banyamwaku kurusha abanda ku Isi.
Ati “Bisa n’aho imyaku yose yo ku Isi yikusanyirije mu gihugu cyacu. Ese koko turi gutekereza ko guhindura Itegeko Nshinga ari cyo gisubizo gikwiye kurusha ibindi? Turi gutekereza ko guhindura Itegeko Nshinga tugamije manda ya gatatu ari cyo gisubizo cy’ibibazo bikomeye by’Abanye-Congo koko?”
Kiliziya Gatolika imaze iminsi idacana uwaka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Uyu mwuka mubi watewe n’itangazo ry’abepisikopi bamaganye umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bagaragaza ko bidakenewe kandi ko bitihutirwa muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo birimo intambara.
Ubutumwa bw’abepisikopi bwongereye imbaraga abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bashinze ihuriro ‘C65’ rirwanya umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Aba banyapolitiki bari gutegura imyigaragambyo izaba tariki ya 8 Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!