Izo mpunzi ziherereye mu nkambi ya Gatumba mu Burundi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangaje ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Ukuboza, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 80, zaturutse mu bice birimo Kamanyola, Luvungi, Katogota no mu Mujyi wa Uvira.
Ibi byatangajwe n’umukozi ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’impunzi zo muri iyi nkambi utatangajwe imyirondoro ye, wavuze ko zishwe n’iyi ndwara ya Choléra iterwa n’umwanda ndetse n’imirire mibi.
Yavuze ko izi mpunzi zibarirwa mu bihumbi zikeneye ubufasha burimo ibiryo, imyambaro, amazi n’ibindi.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’u Burundi buri kugerageza guhisha amakuru y’abari gupfira muri iyi nkambi.
Uyu mukozi kandi yahamagariye imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi gufasha izi mpunzi kubera ko ziri kubaho mu buzima bugoye cyane kubera ko zidafite aho zicumbitse, ziri kwicwa n’izuba n’imvura ndetse ko umunuko ukomeje kwiyongera ubutitsa kubera abantu bari gupfa buri mwanya.
Ku wa 18 Ukuboza 2025, Visi Meya wa Uvira uri mu bahungiye mu Burundi, Kifara Kapenda, yatangaje ko hari impunzi z’Abanye-Congo zirenga 40 zishwe na Choléra.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!