00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Constant Mutamba yasubiye mu rukiko atwawe mu mbangukiragutabara

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 July 2026 saa 05:51
Yasuwe :

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubiye mu rukiko kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 nyuma y’amezi 10 ahamijwe icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari.

Aya mafaranga akomoka ku ndishyi Leta ya Uganda yahaye RDC kubera ibyaha ingabo zayo zakoreye mu Mujyi wa Kisangani mu myaka irenga 20 ishize.

Iyi ndishyi yoherejwe mu kigega cyateganyirijwe gufasha abagizweho ingaruka n’ibyaha by’ingabo za Uganda muri Kisangani, kizwi nka FRIVAO. Aho kugira ngo Mutamba ayakoreshe ibyateganyijwe, yayohereje kuri konte y’ikigo cya baringa.

Mutamba agihamwa iki cyaha tariki ya 2 Nzeri 2025, Urukiko Rusesa Imanza rwamutegetse gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta, rumwohereza muri Gereza ya Makala i Kinshasa.

Ubwo urubanza rwa Mutamba rwari rurangiye, hakomeje urw’abayobozi bo muri FRIVAO barimo Chansar Bolukola, n’abandi bo mu nzego zagombaga kugira uruhare mu mishinga yateganyirijwe Kisangani.

Bolukola yabwiye urukiko kenshi ko nubwo abazwa iby’amafaranga arenga miliyoni 50 z’Amadolari, yayakoresheje ashingiye ku mabwiriza yahabwaga na Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera.

Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa rwahamagaje Mutamba kugira ngo atange ubuhamya kuri dosiye ya FRIVAO, ariko muri Gicurasi 2026 arusubiza ko adashobora kwitaba kuko yamaze gukatirwa.

Nyuma yo kwihanangiriza urukiko abinyujije ku ntumwa rwamwoherereje kuri gereza, tariki ya 15 Gicurasi yohereje raporo ya muganga isobanura ko atakwitaba kubera ko arwaye indwara zirimo ‘stroke’.

Mu ibaruwa Mutamba yanditse tariki ya 4 Nyakanga, yasobanuye ko akorerwa itotezwa rya politiki, agaragaza ko yiteguye kwitaba urukiko ku giti cye kugira ngo ahangane n’ibyo yita ibinyoma.

Ubushinjacyaha bwahise bufungura dosiye ya Mutamba wenyine, bumushinja kunyereza amafaranga miliyoni 14,5 z’Amadolari yari mu kigega FRIVAO, ayashyira mu kigo cy’ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mutamba wari wambaye ikanzu y’umweru, afite umusatsi mwinshi nk’uko bisanzwe, yagejejwe ku Rukiko Rusesa Imanza i Kinshasa kuri uyu wa 13 Nyakanga ari mu mbangukiragutabara (ambulance).

Urukiko Rusesa Imanza rwasuzumye imyirondoro ya Mutamba, hanyuma abanyamategeko be barusaba gusubika uru rubanza kugira ngo babone umwanya uhagije wo gusuzuma dosiye y’ikirego cye.

Nubwo Ubushinjacyaha n’abanyamategeko b’uruhande ruregera indishyi batabyemeraga, urukiko rwemeye ubusabe bwa Mutamba, rwimurira urubanza tariki ya 27 Nyakanga.

Imbangukiragutabara yajyanye Mutamba ku rukiko
Constant Mutamba umaze amezi 10 afunzwe yasubiye ku rukiko kugira ngo aburane urundi rubanza
Mutamba yageze mu rukiko aherekejwe n'abaganga bari bamutwaje imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages