00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Constant Mutamba yongeye gukatirwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 September 2026 saa 03:17
Yasuwe :

Urukiko Rusesa Imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera kumara imyaka 10 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, nyuma yo kumuhamya uruhare mu kunyereza arenga miliyoni 20 z’Amadolari.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, nyuma y’urubanza rwibanze ku micungire y’amafaranga yo mu kigega FRIVAO cyagenewe kubikwamo indishyi ku byaha ingabo za Uganda zakoreye i Kisangani mu myaka irenga 20 ishize.

Urukiko rwakatiye kandi Chançard Bolukola wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa FRIVAO, kumara imyaka irindwi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Uretse ibi bihano, bombi bambuwe uburenganzira bwo gutora cyangwa kwiyamamaza mu gihe cy’imyaka itanu, no kudakora imirimo ya Leta mu gihe nk’icyo.

Ubwo uru rubanza rwaganaga ku musozo tariki ya 19 Kanama, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mutamba uvuga ko arengana ari nk’ikirura cyambaye uruhu rw’intama, busaba urukiko kumukatira kumara imyaka 15 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Mutamba we yari yaramaze kwikura mu rubanza, avuga ko akurikiranywe n’agatsiko k’abantu bamurwanyije bamuhora gukorera mu mucyo ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera.

Uyu munyapolitiki akaba n’umunyamategeko, yavuze ko yiyemeje kutongera kwitaba urukiko, agaragaza ko yiteguye kwakira igihano cyose azakatirwa, kabone n’iyo cyaba ari icy’urupfu.

Uru rubanza ni urwa kabiri Mutamba aburanye kuva yava ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Gicurasi 2025. Tariki ya 2 Nzeri uwo mwaka, urukiko rwari rwamuhamije kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yagenewe kubaka gereza ya Kisangani.

Icyo gihe, Urukiko Rusesa Imanza rwamutegetse gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta, akanamara imyaka itatu akora imirimo ifitiye igihugu akamaro kandi akamara imyaka itanu adakora imirimo ya Leta.

Constant Mutamba na Chançard Bolukola bahamijwe kunyereza arenga miliyoni 20 z'Amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages