Aba bakozi bakoze urugendo rutoroshye kuko iyi komini ituwemo n’abiganjemo Abanyamulenge imaze igihe kinini igabwamo ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ryari ryaranafunze inzira zijyayo.
Ubuyobozi bwo muri Minembwe bwakiriye abakozi ba ICRC muri uwo mugoroba, basuzuma ibibazo abaturage bafite, bikaba byitezwe ko batangira kubaha imiti kuko amavuriro yaho yari afite icyuho gikomeye cyayo.
Umuyobozi wa Minembwe, Col Gikwerere Makombe Charles, yagize ati "Ku kigo nderabuzima, nta miti ihagije cyari gifite. Hari ikibazo cy’uko abagore bari kubyara bakabura imiti ibavura n’izindi ndwara zikomeye. Turatekereza ko wenda hari icyo bari bufashe."
Col Gikwerere basabye imiryango itanga ubufasha ko yagera ikirenge mu cya ICRCR, na yo igasura Minembwe kugira ngo itange umusanzu mu gushakira abaturage baho ibisubizo.
ICRC ishoboye kugera muri Minembwe nyuma y’ibiganiro by’amahoro byahurije intumwa za Leta ya RDC n’ihuriro AFC mu Busuwisi kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Mata 2026, byafatiwemo imyanzuro irimo korohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi.
Ibiganiro byari biyobowe na Qatar, byashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Umuryango MPA (Mahoro Peace Association) washimye intambwe ICRC yateye nyuma y’igihe kirekire umaze utabariza abatuye muri Minembwe, ugaragaza ko ibyo bakeneye cyane ari imiti.
Uyu muryango wagize uti "Ni igihe cyo kwiruhutsa mu bushishozi n’ibyiringiro. Dushimiye cyane ICRC kuba yateye iyi ntambwe ikomeye, ikageza ubufasha bw’ubuvuzi bwari bukenewe cyane n’abatuye muri Minembwe n’ibice bihakikije."
MPA yatangaje ko ariko ibi bikwiye kuba intangiriro yo gukemura ibibazo byinshi by’abatuye muri Minembwe kuko uretse kubura imiti, badafite n’ibiribwa ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.
ICRC igira uruhare rukomeye mu gushakira ibisubizo by’ibibazo Abanye-Congo bahura na byo mu gihe cy’intambara. Uretse gutanga imiti, yaniyemeje kuba umuhuza mu ihererekanya ry’imfungwa hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!