Iyi minisiteri igaragaza ko kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026, abantu 1830 ari bo byemejwe ko bari bamaze kwandura iki cyorezo barimo 648 bapfuye na 284 bamaze gukira.
Intara ya Ituri ni yo icyibasirwa cyane na Ebola ya Bundibugyo kuko muri zone 36 z’ubuzima ziyigize, 25 zirimo abarwayi b’iki cyorezo. Izo zirimo Bunia, Rwampara, Mongbwalu, Nyankunde, Aru, Bambu na Komanda.
Kivu y’Amajyaruguru ni yo ikurikiraho kuko muri zone 34 z’ubuzima ziyigize, 11 zirimo Beni, Butembi, Katwa, Musienene, Kalunguta na Oicha ni zo zigaragaramo abarwayi ba Ebola.
Mu gace ka Miti-Murhesa muri Kivu y’Amajyepfo hagaragaye abantu batatu banduye Ebola barimo umwe wapfuye. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kubera ko hashize iminsi 42 nta wundi murwayi uraboneka muri iyi ntara, bizemezwa bidasubirwaho ko iki cyorezo kitagihari.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko guhashya iki cyorezo muri RDC bizatwara imbaraga nyinshi kuko ubwo cyatangazwaga tariki ya 15 Gicurasi, hari hashize igihe kinini cyarageze mu baturage.
OMS igaragaza ko umubare w’abo bitangazwa ko banduye iki cyorezo ari muto cyane, kuko isesengura iherutse gukora ryagaragaje ko hari abantu benshi barwariye mu ngo kuko banze kujya mu bigo by’ubuvuzi byabigenewe.
Abakozi ba OMS bakoze isuzuma ku bantu 400 ba mbere bishwe n’iki cyorezo, isanga 70% byabo barapfiriye mu ngo, abandi 30% barapfiriye mu mavuriro yitaga ku buzima bwabo.
Umujyi wa Bunia muri Ituri ni wo wabonetsemo umurwayi wa mbere wa Ebola ya Bundibugyo. OMS igaragaza ko mu barwayi babiri baho bapimwa iki cyorezo, bigaragara ko umwe aba yanduye. Utuwe n’ababarirwa muri miliyoni imwe.
Muri Bunia, abakozi ba OMS babajije abarwayi ba Ebola niba bazi ababanduje, abagera kuri 80% basubiza ko batabazi. Byari bisobanuye ko inzego z’ubuzima zitazi aho bamwe mu barwayi baherereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!