Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko abapfa mu bamaze kwandura iki cyorezo bageze ku rugero rwa 40,7%. Bivuze ku mu 10 bandura, bane bapfa.
Raporo y’iyi Minisiteri ishingiye ku bipimo bifatwa na laboratwari y’igihugu (INRB) igaragaza ko mu masaha 24 gusa, hagaragaye abanduye 63.
Intara ya Ituri iri mu burasirazuba bw’iki gihugu ikomeje kuba izingiro ry’iki cyorezo, aho ifite 88,6% by’abanduye bose bamaze kubarurwa.
Muri Ituri, hagaragaye abanduye bashya 46 uwo munsi, cyane cyane mu bice bya Bunia, Rwampara na Drodro. Iyi ntara imaze igihe iri ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na yo ikomeje gushegeshwa bikomeye, aho umubare w’abapfa mu banduye wageze kuri 58,7%, ukaba ari wo uri hejuru kurusha ahandi. Icyakoze mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23, nta bwandu bukihaboneka.
Abagera kuri 738 bari mu kato cyangwa ahagenewe kuvurirwa abarwaye Ebola mu ntara zagezemo iki cyorezo: Haut-Uélé, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Tshopo. Kivu y’Amajyepfo yo igiye kumara amezi abiri itagaragaramo umurwayi w’iki cyorezo.
Abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bikiri ikibazo gikomeye. Raporo igaragaza ko ku rwego rw’igihugu bikorwa ku gipimo cya 77,2%, ariko ko hari impungenge ko hari benshi banduye batamenyekanye cyangwa badakurikiranwa uko bikwiye.
Uganda na yo yari yaragaragayemo Ebola, yatangaje ko nta murwayi mushya wemejwe kuva ku wa 21 Kamena 2026. Muri rusange, iki gihugu cyagaragayemo abantu 20 banduye barimo babiri bapfuye.
Mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ubwiyongere bw’abandura n’abapfa, inzego z’ubuzima zikomeje gushimangira ko kongera ubukangurambaga, kumenya abantu bahuye n’abarwaye no kwihutisha ubuvuzi ari byo by’ingenzi mu kugabanya impfu ziterwa na Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!