Ibi byatangajwe ku wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’imvururu zabereye mu bitaro bikuru bya Rwampara muri iyi ntara, aho abaturage bashakaga gutwara ku ngufu umubiri w’umuntu wapfuye bikekwa ko azize Ebola kugira ngo bamushyingure.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gutera impungenge zikomeye kubera uburyo kiri gukwirakwira ndetse n’imbogamizi yo kugikumira ziterwa n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko kugeza ubu hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 750 bakekwaho kwandura Ebola n’abagera kuri 177 bakekwaho guhitanwa na yo.
Ati “Iyi mibare iracyahinduka uko ibizamini n’isuzuma bikomeza gukorwa, ariko umutekano muke n’urugomo biri kudindiza ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo.”
Mu ngamba nshya zafashwe muri Ituri, ubuyobozi bwategetse ko gushyingura abantu bishwe na Ebola bizajya bikorwa gusa n’amatsinda yihariye y’abaganga kandi gukora umuhango w’ikiriyo, cyaba icy’uwazize iki cyorezo cyangwa urundi rupfu bitemewe.
Abaturage bo muri Ituri banabujijwe gutwara imirambo mu modoka zisanzwe, ndetse abantu bemerewe guteranira hamwe mu bikorwa birimo amasengesho n’inama ntibagomba kurenga 50.
Shampiyona y’umupira w’amaguru muri iyo ntara na yo yahagaritswe mu rwego rwo gukaza ubwirinzi.
Ebola ni indwara yica vuba kandi yandurira cyane mu gukora ku matembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa wapfuye azize iyo ndwara. Abashinzwe ubuzima bavuga ko imihango yo gushyingura itubahirije amabwiriza iri mu bituma iyo ndwara ikwirakwira cyane.
Laura Archer ukorera Umuryango Mpuzamahanga wa utabara imbabare (Croix Rouge) yavuze ati “Umuntu wese ukoze ku murambo mu gihe cyo kuwutwara cyangwa kuwutegura aba ari mu byago bikomeye byo kwandura.”
Muri uyu mwaka, umurwayi wa mbere wa Ebola ya Bundibugyo yapfiriye muri Ituri tariki ya 24 Mata. Ibice byo muri iyi ntara birimo Mongbwalu, Rwampara na Bunia ni byo byugarijwe cyane n’iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!