00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yarapfuye- Colonel Nsabimana wayihozemo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 July 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ihuriro AFC/M23, Colonel Nsabimana Mwengangabo Samuel, yatangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyapfuye bityo ko ari yo mpamvu yakivuyemo.

Col Nsabimana wari muri Nyabibwe muri Teritwari ya Kalehe, yatangaje ko mu gisirikare cya RDC, yayoboraga Brigade, afungwa imyaka irindwi. Yasobanuye ko agifungurwa, umugore we yamusabye kuva i Kinshasa.

Uyu murwanyi yavuze ko yabonye abavandimwe be mu burasirazuba bwa RDC nta mahoro bafite, bamaze imyaka myishi bahunga, afata icyemezo cyo gusanga abarwanyi ba AFC/M23 muri Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru.

Yagize ati “Njyewe nk’Umuyobozi wa FARDC nayoboraga Brigade ariko abavandimwe banjye ntibari bafite amahoro, nanjye ubwanjye ntacyo nashoboraga kuvuga. Bishwe sinashoboraga kuvuga, bahura n’ibibazo sinashoboraga kugira icyo mvuga, n’iyo babaga bahunze sinashoboraga kuvuga.”

Uyu murwanyi yakomeje ati “Nafashe icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi banjye muri Chanzu, baduhugura neza. Iyo uvuye muri FARDC, uhabwa amahugurwa muri M23, ni yo mpamvu turi kumwe, mu rugo ababyeyi batangiye kugaruka buhoro buhoro.”

Col Nsabimana yagaragaje ko igisirikare cya RDC cyishwe n’ibibazo byinshi, asobanura ko AFC/M23 ari cyo gisirikare gikora kinyamwuga kandi gifite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’igihugu.

Ati “Ni FAR ‘décès’. FARDC yarapfuye, ntiriho. Abo dufata mpiri turabigisha, Wazalendo baraza, Nyatura baraza, Mai Mai baraza, baze ku bwinshi. Tuzabakira neza, tubigishe igisirikare cyiza, maze dukomeze twubake igihugu cyacu.”

Se wa Col Nsabimana wari mu baturage bakiriye uyu murwanyi muri Nyabibwe, yatangaje ko atewe ishema no kuba yarabyaye umwana w’umusirikare, amushimira ko yafashe icyemezo cyo kwiyunga kuri AFC/M23.

Col Nsabimana yatangaje ko FARDC atari igisirikare kizima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages