Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Malemo na Kalembe ku rugabano rwa Masisi na Walikale mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026.
Kanyuka yagize ati “Muri Malemo bishe abasivili batatu, bakomeretsa batandatu, banashimuta umuyobozi waho, ubu kugeza uyu munsi ibyamubayeho ntibiramenyekana.”
AFC/M23 yatangaje ko nyuma yo kuva muri utu duce, FDLR na Wazalendo muri utu duce, byasahuye bikomeye agace ka Bweru, bitwara inka 11 z’abaturage ndetse n’ingurube nyinshi.
Iri huriro ryatangaje ko nubwo Leta ya RDC yari yaremeye gusenya FDLR, ikomeje gufasha uyu mutwe w’iterabwoba, iwuha intwaro, ikanayobora ibikorwa byawo ndetse n’ibya Wazalendo.
Igitero cya FDLR Muri Malemo na Kalembe gikurikiye ikindi yagabwe muri santere ya Bambo muri Teritwari ya Rutshuru mu gicuku cyo ku wa 18 Gicurasi, yica umusaza w’imyaka 77 witwaga Nzirorera Nsekuye, ishimuta abandi baturage babiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!