00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Sultani Makenga yatangaje ko AFC/M23 idashobora gusubira inyuma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 May 2026 saa 12:01
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko nta gahunda bafite yo gusubira inyuma mu rugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu butumwa yabutangiye mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe muri Teritwari ya Rutshuru ku wa 30 Mata 2026, ubwo AFC/M23 yarangizaga icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yahawe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorera mu bice iri huriro rigenzura.

Gen Maj Makenga yagize ati "Igihugu cyacu cyangiritse igihe kirekire, cyangijwe na Leta ya Kinshasa n’abanyapolitiki bashyize inda zabo imbere, bamunzwe n’ivangura, basenye igihugu cyacu, mwarahunze bitewe n’aba bantu b’i Kinshasa."

Yavuze ko imikorere mibi ya Leta iri i Kinshasa yateje ibibazo byinshi muri RDC igomba guhagarikwa kandi ko AFC/M23 idashobora gusubira inyuma mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati "Urugendo rwo kubohora igihugu cyacu ntiruzasubira inyuma. Nk’abayobozi b’uyu mutwe, turagira ngo tubizeze ko tutazasubira inyuma, tuzakomeza tujye imbere. Namwe bayobozi bo mu nzego z’ibanze, mugende mubwire abaturage batuze, bahinge, borore, bacuruze, ntibahangayike."

Gen Maj Makenga yasabye abahuguwe kwigisha Abanye-Congo bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ko bakwiye kwitandukanya na wo kuko bo ari abavandimwe, abawugize bagataha mu Rwanda.

Yagize ati "Izo Nterahamwe zisubire iwabo, Abakongomani batahe, bafatanye n’abandi kubaka igihugu. Abo ni abavandimwe, ni abana banyu, ni bagenzi banyu. Mugende mubahamagare, bagaruke, abashaka kwinjira mu gisirikare, atozwe, yinjire mu gisirikare, ushaka gutaha atahe."

Gen Maj Makenga yatangaje ko Tshisekedi n’abari mu butegetsi bwe nta kindi bumva keretse imbaraga, bityo ko AFC/M23 igomba kumurwanya ikoresheje imbaraga kugeza irangije urugamba rwo kubohora RDC.

Gen Maj Sultani Makenga yatangaje ko AFC/M23 izatuza nimara kubohora RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages