00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro by’abarwaye Ebola byongeye guterwa, abaganga barahunga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 July 2026 saa 01:35
Yasuwe :

Abaturage bari bariye karungu bateye ibitaro bya Nyankunde bivurirwamo abarwaye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo n’abayikekwaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaganga n’abo mu miryango y’ubutabazi barahunga.

Ibi bitaro biherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri. Byatewe ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2026, mu gihe ku rundi ruhande iki gice cyaberagamo imirwano ihanganishije imitwe ingabo za Leta n’umutwe wa FPIC Chini ya Kilima.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’aho umuyobozi w’uyu mutwe, Herabo Tondabo wari uzwi nka ’Général Herode’ atewe n’abitwaje intwaro bane bari bahishe amasura ubwo bamusangaga mu kabari ke uwo munsi, bakamukomeretsa bikomeye mu nda, abarinzi be babiri bakicwa.

Gen Herode wavaga amaraso menshi yajyanywe mu bitaro bya Nyankunde, yicwa n’ibikomere ku mugoroba w’uwo munsi. Uburakari bw’abarwanyi be ni bwo bwabateye gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, bakeka ko ari zo zabiciye umuyobozi.

Amakuru ava muri Ituri avuga ko ibi bitaro byatewe nyuma y’urupfu rw’umubyeyi utwite wavurirwaga muri ibi bitaro, aho abaturage bashinjaga abaganga kutita ku barwayi uko bikwiye, kandi ko iki kibazo ntaho gihuriye n’urupfu rwa Gen Herode.

Uyu mubyeyi yakuwe mu rugo rwe tariki ya 15 Nyakanga, ubwo yavaga amaraso menshi. Yageze ku bitaro, abaganga bamenyesha abo mu muryango we ko bagomba gutegereza amaraso afite ubuziranenge ava mu bitaro mu Mujyi wa Bunia, mu ntera y’ibilometero bigera kuri 40.

Abaturage basabye abaganga ko babemerera bagatanga amaraso yabo kugira ngo uyu mubyeyi ahabwe ubutabazi bwihuse, ariko babasubiza ko bidashoboka. Yashizemo umwuka amaraso yatumijwe atarahagera.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwarakaje bikomeye abo mu muryango we, basaba abaganga ko byibura kubaha umurambo kugira ngo bawushyingure, ariko nabwo barabyanga, babasubiza ko muri iki gihe Ebola yakajije umurego, nta bemererwa kwishyingurira umuntu wabo.

Babonye ko ibyifuzo byabo bitari gusubizwa, batangiye kwangiza ibikoresho byo muri ibi bitaro guhera ku ruzitiro rw’amabati. Abaganga n’abo mu miryango y’ubutabazi bahakorera bifungiranye kugira ngo batabagirira nabi kugeza batabawe n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze.

Uyu muyobozi yahesheje abaturage uyu murambo, haba agahenge k’umwanya muto, nyuma basubira kuri ibi bitaro, bakomeza kubyangiza kuko ntibumvaga uburyo umuntu wabo yapfuye kandi bari bemeye gutanga amaraso yo kumutabara. Abahakorera basubiye kwihisha.

Mu gihe ubwoba bwari bwinshi muri ibi bitaro, abarwayi bane ba Ebola bahavurirwaga bahunze, bajya mu baturage, hasigaramo batatu. Hari impungenge nyinshi ko bakomeza gukwirakwiza iki cyorezo cyakajije umurego.

Muri rusange, umutekano wazambye muri Nyankunde kuko mu bice bikikije ibi bitaro hari hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’abarwanyi ba Gen Herode n’ingabo za RDC kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga.

Abakozi b’imiryango irimo Samaritan’s Purse, FHI 36, ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), bahunze mu gitondo cyo kuri wa 16 Nyakanga, berekeza mu Mujyi wa Bunia.

Ntibiramenyekana niba aba bakozi barimo abaganga n’abatabazi bavuye burundu muri ibi bitaro, ariko babaye batazabisubiramo baba basize icyuho gikomeye ku buryo byazagorana ko iki cyorezo gicika muri Nyankunde no mu bice byegeranye badahari.

Ebola yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi. Kubera ko abaturage batumva ubukana bwayo, bagiye bibasira bikomeye abaganga n’abatabazi bari kwita ku barwayi n’abakekwaho kwandura, batera ibitaro, bangiza ibikoresho.

Ibi bitero byagabwe no ku bindi bitaro byo mu bice byugarijwe cyane n’iki cyorezo birimo ibya Rwampara, Mongbwalu na Nia Nia muri Ituri, ibikoresho biratwikwa, abarwayi n’abakekwaho kwandura barahunga.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 13 Nyakanga 2026, abantu 2011 ari bo bari bamaze kwandura Ebola barimo 754 bapfuye na 366 bamaze gukira.

Abarwayi ba Ebola bane bavurirwaga muri ibi bitaro bahunze, bivanga n'abaturage ubwo habaga izi mvururu
Abakozi b'imiryango mpuzamahanga bakoreraga muri ibi bitaro bahungiye mu Mujyi wa Bunia
Aba bakozi ntibizeye umutekano wabo mu gihe ibitaro bakoreramo bikomeje guterwa, amasasu yumvikana hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages