00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cya Uganda cyahakanye gufunga abo mu ngoro y’Ubwami bwa Tooro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 September 2026 saa 11:41
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye amakuru yavugaga ko cyakuye abarinzi ku ngoro y’Ubwami bwa Tooro cyangwa ko cyafunze abantu bayirimo nyuma y’itanga ry’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Umuvugizi w’agateganyo wa UPDF, Col Chris Magezi, yatangaje ko amakuru avuga ko iki gisirikare cyakuye kuri iyi ngoro abarinzi ari ibinyoma, ndetse ko abo mu muryango w’Umwami batigeze bategekwa kutahasohoka cyangwa ngo bahafungirwe.

Iki gisirikare kandi cyavuze ko kitagize uruhare mu bikorwa byo gutegura uzasimbura Umwami wa Tooro, kuko ari ikibazo kigengwa n’inzego z’ubwami.

Gusa UPDF yavuze ko, kubera uburemere bw’ibirori byo kunamira Umwami Oyo, umubare munini w’abateraniye ibwami n’ibibazo by’umutekano bikomoka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafashwe icyemezo cyo kongera ingabo zirinda ingoro n’uduce tuyikikije.

Col Magezi yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka, harimo gusaka no kugenzura abagera ahateraniye abantu benshi, hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage n’abasura ingoro.

Iri tangazo rije nyuma y’aho Umugabekazi wa Tooro, Best Kemigisa, agaragaje impungenge ku bijyanye n’umutekano n’imikorere y’ingoro nyuma y’itanga ry’Umwami Oyo wari ufite imyaka 34.

UPDF kandi yavuze ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, yasuye ingoro kugira ngo yifatanye n’umuryango w’ubwami mu kunamira Oyo ndetse anagenzure imirimo yo kubaka imva iri gukorwa n’abasirikare.

Igisirikare cya Uganda cyagaragaje ko kizakomeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kurinda ituze, umutekano n’ubwisanzure bw’abazitabira imihango yo gusezera ku Mwami wa Tooro.

Col Chris Magezi yagaragaje ko nta mugambi mubi igisirikare gifite ku Bwami bwa Tooro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages