Iki gitero kibaye icya gatatu kigabwe kuri iki kibuga cy’indege kuva umwaka wa 2026 watangira. Inshuro ebyiri ziheruka, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ari ryo ryabigabye rikoresheje drones, Leta ya RDC isobanura ko ingabo zayo zazihanuye zitaragira ibyo zangiza.
Mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2026, abanyamakuru bo muri RDC batangaje ko kuri iki kibuga cy’indege humvikanye iturika rikomeye byakekwaga ko hari igisasu cyaguye ku gice gikoreshwa n’abasirikare bazobereye mu gukoresha drones.
Abatuye muri Kisangani batangaje ko guhera kuri uwo mugoroba kugeza mu gicuku cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi, bumvise ibintu biturika kuri iki kibuga cy’indege inshuro umunani, ku buryo kubona ibitotsi bitari gushoboka.
Kuva iturika rya mbere ryumvikana, ikibuga cy’indege cya Bangoka cyagaragaragaho abasirikare benshi. Abasivili basabwe kujya kure yacyo mu rwego rwo kugira ngo hatagira utakaza ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Leta ya RDC ntiratangaza abo ikeka ko bagabye iki gitero cyangwa ngo itange amakuru ku byangiritse, ariko abanyamakuru bazwiho gukwirakwiza icengezamatwara ryayo bavuga ko ari drones zoherejweyo kandi ngo zahanuwe zitaragira ibyo zangiza.
Bitandukanye n’uko byagenze mu bitero biheruka, amafoto y’ibyangirikiye mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani yagiye ahabona. Mu byangiritse hagaragaramo ikamyo bigaragara ko ifite ibyuma bimeze nka ‘radar’ n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Igitero cyagabwe ku kibuga cya Bangoka cyakurikiye ibindi bya drones byagabwe mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gitondo cyo ku wa 24 Gicurasi, muri santere ya Rubaya no muri Rumangabo; ku nyubako y’abarinda Pariki y’Igihugu ya Virunga.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kandi ko byatwaye ubuzima bw’abasivili benshi, cyane cyane muri Rubaya, inzu z’abaturage zirasenyuka.
Kugeza saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi, ikibuga cy’indege cya Bangoka cyari kigifunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!