00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikilo cy’isukari kigura Amadolari 40: Ubuzima bwarazambye muri Minembwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 May 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Ku mugoroba wa tariki ya 30 Mata 2026, abatuye muri Komini Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu byishimo byinshi ubwo bakiraga abakozi ba Komite Mpuzamahanga b’umuryango Croix Rouge (ICRC). Hari hashinzwe imyaka myinshi nta bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi babasura bitewe n’umutekano muke.

Lwin Yin Wynn Sint wari uyoboye itsinda rya ICRC yasobanuriye radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko uretse Minembwe, banasuye ibindi bice bihana imbibi birimo Point Zéro, Mikenke na Kipupu, batanga imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Nubwo ubu bufasha bwatanzwe, Lwin yagaragaje ko hakenewe indi miti irimo iyica udukoko mu bisebe, igabanya uburibwe n’ibikoresho byifashishwa mu butabazi bwihuse nk’ibyo kubaga, ibitanda by’abarwayi n’ibikoresho bipima indwara.

Yavuze ko ibitero byagabwe muri ibi bice byakomye mu nkokora ibikorwa birimo amasomo mu bigo by’amashuri na serivisi z’ubuvuzi, abaturage bagorwa n’ubuzima kuko kubona ibiribwa bigoye cyane, kandi ko n’ababibonye bishyura amafaranga y’umurengera.

Ati "Ikibazo cy’ubukungu na cyo kirahangayikishije cyane. Kubona ibiribwa biri kurushaho kuba ingorabahizi, ibiciro byaho byaratumbagiye. Urugero, ikilo cy’isukari ubu kiri kugura amadolari 40. Hiyongeraho kubura ibyo kurya ku miryango myinshi iri muri iki gice bitewe n’imirwano."

Lwin yasobanuye ko yasanze ikigo nderabuzima cya Point Zéro kidafite ubushobozi bwo kuvura abatewe ibikomere n’amasasu, bityo ko ICRC yafashe icyemezo cyo kujya ihakura indembe, ikazijyana mu bitaro bya Fizi.

Ku bitaro bya Mikenke-Kipupu, yavuze ko ibindi n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi byashize, mu gihe ibitaro bya Minembwe byo bikora ariko nta miti ihagije bifite, ibikoresho ndetse n’abaganga bazobereye kuvura.

Ati "Kujyana abarwayi ku bitaro biracyagorana cyane bitewe n’ibitero, n’imihanda yayo iragoye cyane cyane mu bihe by’imvura, bivuze ko abakomeretse cyane badashobora kujyanwa ku bitaro byashobora kubavura. Amavuriro ntashobora gufasha abarwayi kugeza bakize, bituma abantu benshi bahura n’akaga gakomeye badashobora kubonera igisubizo.”

Uyu mukozi wa ICRC yatangaje ko kubera icyuho kiri mu mavuriro yo muri ibi bice, ababyeyi batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa ku bwinshi, kuko nta buryo buhari bwo kwita ku buzima bwabo by’umwihariko.

Lwin yasabiye abatuye muri Minembwe, Point Zéro, Mikenke na Kipupu gufashwa kubona ibiribwa, amazi meza yo kunywa n’imiti, impande zihanganye ntizitambike abari mu bikorwa by’ubutabazi kandi zikirinda guhungabanya umutekano w’abasivili.

Croix Rouge yageze muri Minembwe nyuma y'imyaka myinshi nta batabazi bahagera
Yajyanye imiti n'ibindi bikoresho mu bitaro bya Minembwe ariko igaragaza ko bishobora gushira vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages