Abasesenguzi bavuga ko mu ntambara zo mu misozi, ufashe ahantu harehare nko muri aka gace kari ku butumburuke bwa metero zirenga 2500 aba afite amahirwe menshi yo kugenzura ahantu henshi hakegereye.
Ni yo mpamvu ushaka kugenzura Komini Minembwe n’ibice biyikikije muri Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga aba akeneye ahantu h’ingenzi nka Point-Zéro.
Point Zéro imeze nk’isangano ry’inzira zijya mu bice bitandukanye by’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo. Ihuza Teritwari ya Fizi iri mu majyepfo, Mwenga iri mu majyaruguru ndetse na Uvira mu majyaruguru y’iburasirazuba.
Ushaka kujya mu Mujyi wa Uvira, Baraka muri Fizi, Santere ya Fizi cyangwa se muri Santere ya Minembwe, avuye muri Point-Zéro, urugendo ruramworohera. Ibyo bituma hafatwa nk’izingiro ry’intara.
Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC kuva mu 2003 kugeza mu 2006, yavuze ko kugenzura Point-Zéro bifasha cyane mu kugenzura Komini Minembwe akomokamo.
Ati "Gufata Point Zéro, gufata Minembwe no kugenzura imisozi miremire muri rusange, ni ugutegura intsinzi igana ku Kibaya cya Ruzizi, Bukavu ndetse na Goma igakurikiraho."
Aha ni hava imvugo ikoreshwa n’abasirikare, ko “ufite imisozi aba afite n’ibibaya”, kubera ko umusirikare uri ahantu harehare yoroherwa no kureba cyangwa kugenzura ibikorwa by’umwanzi, akaba yamurasaho.
Impamvu yo guhanganira kugenzura Point-Zéro
Point-Zéro yafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu gicuku cyo ku wa 4 Nyakanga 2026, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
No muri Mutarama 2026, abarwanyi ba Twirwaneho bari bafashe Point-Zéro, bayifashisha mu gukumira ibitero byari bimaze igihe kirekire bigabwa kuri Minembwe, ariko bahakurwa n’ingabo za Leta ya RDC zifashishaga drones n’indege z’intambara.
Bamaze kuhisubiza, abayobozi babo na AFC/M23 bamenyesheje abaturage bo muri Minembwe ko biteguye kurwana umuhenerezo kugira ngo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zitazahasubira.
Umushakashatsi Dr. Josaphat Musamba yasobanuriye Jeune Afrique ko kugenzura aka gace bifasha mu kurinda “Impeta ya Minembwe” igizwe n’imidugudu y’Abanyamulenge ikoze ikimeze nk’uruziga muri iyi misozi.
Mu minsi ya vuba, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC zagabye ibitero bya drones n’intwaro ziremereye muri Point Zéro, bishaka kuyisubiza, bigakomereza rwagati muri Minembwe ariko abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bazibereye ibamba.
Ruberwa yasobanuye impamvu y’ibi bitero, ati "Ugenzura Point-Zéro aba afite ubushobozi bwo kugira ijambo kuri Minembwe. Ashobora kuhagaba ibitero akoresheje intwaro ziremereye.”
Minembwe ubwayo ni ahantu hagoye kwinjira, cyane cyane kubera imihanda mibi. Ifite ikibuga cy’indege cya Kiziba gifasha mu kugeza ubufasha, gutwara ibikoresho no kuvana inkomere muri iki gice.
Ibi bituma ako gace gafatwa nk’urufunguzo rwo kwagura cyangwa gukumira ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo no mu bice bihana imbibi na yo.
Nubwo intambara yo kugenzura Point-Zéro igaragaza mbere na mbere inyungu mu rwego rwa gisirikare, abaturage bo muri aka gace ni bo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye.
Azarias Ruberwa yavuze ko ikibazo cy’ubutabazi muri ako gace kiri kgukomera kurushaho, kuko ibitero bigabwa nk’aho ari ahantu hadatuwe.
Ati "Hari ikibazo gikomeye cy’ubutabazi. Bararwana nk’aho aka gace kadatuwemo n’abantu. Usibye ubwicanyi, mfite impungenge z’uko abantu bashobora kuhacika. Hari igihe abantu bashobora kurambirwa bakagenda burundu."
AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kurasa buhumyi mu bice igenzura birimo Point-Zéro, zititaye ku basivili bahatuye, izakomeza kubarwanirira, inarinda ibirindiro byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!