Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyatangiye saa yine za mu gitondo kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, hifashishijwe imbunda za Mortier 82 mm na drones zigaba ibitero.
Kanyuka yagize ati “Ibisasu bikomeje kuraswa ku bukana bwinshi, byibasira abaturage b’abasivili mu buryo butaziguye.”
Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri, na bwo ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero muri Point-Zéro no tundi duce two muri Kivu y’Amajyepfo turimo Nyaruhinga, Nyamabuguma na Gipimo.
Point-Zéro igenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho kuva tariki ya 4 Nyakanga 2026. Mbere yagenzurwaga n’abasirikare ba RDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!