Ku mugoroba wa tariki ya 18 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uduce two muri Minembwe dutuwe cyane turi kwenyegezwaho umuriro mwinshi w’ibitero bya drones.
Kanyuka yagize ati “Muri aka kanya, ibisasu bya drones biri kugwa ku duce dutuwe cyane muri Minembwe, ibitera abasivili ubwoba no gushenguka. Inzu ziri gusenyerwa muri ibi bikorwa by’irimburwa bigoye gusobanura, imiryango yose iri guhunga mu gihe cy’iturika ry’ibisasu n’ibibatsi by’umuriro.”
AFC/M23 yatabarije abatuye muri Minembwe kuko hashize iminsi bo n’abo mu bice bahana imbibi bagabwaho ibitero basobanura ko bigamije kubarimbura, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR na Wazalendo bishinjwa kubigiramo uruhare.
Umwe mu bofisiye b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urinda Minembwe, Col Fidèle Rugabo, tariki ya 18 Gicurasi yagize ati “Turamenyesha umuryango mpuzamahanga n’Abanye-Congo uku kurenga ku gahenge. Tuzirwanaho kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso yacu.”
Tariki ya 19 n’iya 20 Gicurasi, ingabo za Leta ya RDC zagabye ibindi bitero mu duce two muri Minembwe turimo Kalingi, Bidegu na Gakenke, zifashishije drones zo mu bwoko bwa KT-6 na CH-4 zakorewe mu Bushinwa.
Ibi bitero biri gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi byari byasubukuwe muri Minembwe kuva mu mpera za Mata 2026, ubwo abakozi ba Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge bajyanagayo imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Tariki ya 19 Gicurasi, AFC/M23 yatangaje ko imodoka zari zijyanye imfashanyo muri Minembwe zahagaritswe n’abarwanyi ba Wazalendo babisabwe na Leta ya RDC ubwo yari igeze muri santere ya Point-Zéro, zisubira iyo zaturutse.
Kanyuka yagize ati “Leta ya Kinshasa n’ihuriro ry’ingabo zayo bikomeje gufunga inzira zijya muri Minembwe igamije gukomeza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi gisanzweho, ibishyira ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane mu kaga katigeze kubaho.”
AFC/M23 yatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku wa 20 Gicurasi kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, ingabo za Leta ya RDC zongeye kugaba ibitero muri Gakenke, Kalingi, Kalonge na Bidegu, zikoresheje drones z’ubwiyahuzi.
Iri huriro ryasobanuye ko, nk’uko byagenze tariki ya 19 Gicurasi, ingabo za Leta ya RDC zongeye kugaba ibitero muri santere ya Katoyi no mu nkengero zayo, Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ibi bitero by’ingabo za Leta ya RDC bikomeje, yiteguye gukomeza kurwanira abasivili no kubarindana n’imitungo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!