Aya masasu agitangira kumvikana muri iki gice kiri muri Komini Ngaliema mu Mujyi wa Kinshasa, abenshi ntibari bazi ibiri kuba, ariko byacaga amarenga ko umutekano w’ibiro bya Leta bihaherereye utizewe.
Nyuma y’igihe kiri hafi y’isaha aya masasu atangiye kumvikana, byamenyekanye ko yarashwe ubwo imfungwa zirenga 30 zageragezaga gutoroka Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari buzifungiye muri kasho yabwo muri Ngaliema.
Abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru (GR) ni bo bashakishije imfungwa zatorotse, kandi bivugwa ko bafashe nyinshi, babasubiza muri kasho.
Umwe mu bafashwe yagaragaye yakomeretse, amaboko n’umupira we biriho amaraso. Yumvikana atakambira abasirikare bamwicaje hasi, bamuhata ibibazo.
Byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026, aba basirikare bagishakisha imfungwa zitaraboneka kugira ngo bazisubize muri kasho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!