Amagambo Museveni yavuzweho agatuma ananirwa kwihangana ni ukwitwa umusaza utagishoboye kuyobora Uganda neza, utekerwa imitwe n’abavuga ko bafite imishinga ikomeye yazamura ubukungu bw’igihugu, nyamara bagamije kukirya.
Museveni ati "Bwana Mwenda, warakoze gutangaza ko nshaje mu bitekerezo, ko ntagishoboye kumenya icyiza. Ariko ugiye kubona ko ku myaka 82 mfite, ngifite ubushobozi bwo kurwanira Uganda no kwirwanaho, nkoresheje Bibiliya, AK-47 n’ikaramu."
Uyu Mukuru w’Igihugu yibasiye bikomeye uyu munyamakuru uri mu bubashywe cyane muri Uganda kandi bafite uburambe muri uyu mwuga, amusobanura nk’umuntu wigira nk’aho ashaka ko igihugu gitera imbere nyamara akorana n’abashaka ko gisubira inyuma.
Perezida Museveni yavuze ko Mwenda anenga imishinga yahombeye Uganda, ariko ntavuge ku mishinga ihagaze neza nk’uwa Kiira Motors iteranya imodoka, uwo kwitunganyiriza zahabu n’uw’inganda zitandukanye ziri hirya no hino, amwita umukozi w’abafite amatwara ya gikoloni.
Yagize ati "Ariko imivumo y’inkoko ntiyica igisiga. Banya-Uganda, ntimwite kuri Andrew Mwenda. Bahora bashaka kudobya iterambere ryacu n’impinduka turangamiye."
Ubutumwa bwa Museveni bushingiye ku gitekerezo Mwenda yanyujije ku kinyamakuru cye, The Independent, tariki ya 20 Mata 2026 ifite umutwe ugira uti “Iyo ubusaza bwibasiye umuyobozi”, iriho ifoto y’uyu Mukuru w’Igihugu ari kumwe n’umushoramari David Senfuka.
Mwenda yateruye iki gitekerezo avuga ko Senfuka aherutse gusanga Perezida Museveni, amubwira ko yavumbuye umuti uvura kanseri na diabete, anamubwira ko umuherwe Elon Musk yamuhaye miliyari 50 z’Amadolari kugira ngo amugurishe uburenganzira bwawo, abe nyirawo ariko arabyanga.
Ati "Yahaye Perezida igitekerezo cy’uko Leta yamuha igishoro cya miliyari 1 y’Amadolari yo kubaka uruganda rwo ku rwego mpuzamahanga ruzajya rukora iyi miti ya kanseri na diabete. Ariko Senfuka si umushoramari. Navuganye n’abantu bamuzi, bambwira ko rwose ari umutekamutwe."
Mwenda yasobanuye ko Museveni yakiriye neza igitekerezo cya Senfuka “ushobora kuba yararangije amashuri abanza gusa”, ategeka Leta gushaka miliyoni zo guha uyu mushoramari kugira ngo yubake uruganda runini rw’imiti, ariko ngo nubwo hari bamwe bagerageje kwereka Umukuru w’Igihugu ko iri shoramari atari ryiza, yabimye amatwi.
Uyu munyamakuru yatangaje ko hari undi mushoramari witwa Dr. Matthias Magoola yise “umupfumu”, uyobora ikigo Dei Pharma gicuruza imiti. Ngo uyu na we yemeje Museveni ko akwiye gutegeka Leta ikamuha miliyoni 200 z’Amadolari zo gushyira mu ishoramari rye.
Ati "Igice cy’aya mafaranga cyagombaga kuvamo ideni rya miliyari 250 z’Amashilingi afitiye Equity Bank. Ahubwo, Magoola yakoranye mu ibanga n’abantu bo muri Minisiteri y’Imari. Ubwo amafaranga yasohokaga, yoherejwe muri banki mpuzamahanga muri Uganda, si muri Equity.”
Mwenda yatangaje mu nama ishyushye yabaye tariki 9 Werurwe, Museveni yahatiye abaminisitiri kwemeza izindi miliyoni 430 z’Amadolari zo gushora mu kigo cya Magoola, kandi ngo ubwo bamusubizaga ko nta mafaranga ahari, “Perezida yavuze arakaye ati ‘Nimuyaguze’. ”
Uyu munyamakuru yavuze ko imishinga Museveni yategetse ko ishorwamo imari ari myiza, icyakoze ko itari ku rwego rw’ibihugu biri mu nzira y’iterambere nka Uganda, agaragaza ko icyari gikwiye ari ugushora mu bigo by’ishoramari bito kandi byinshi, aho gushora muri bike binini.
Ati "Magoola cyangwa Senfuka bahombye, igihombo igihugu cyagira ni kinini. Ariko amafaranga ashyizwe mu bigo by’ishomari bigitangira birenga 1000, amahirwe 10% y’uko bizatera imbere, bikaba Apple cyangwa Huwaei y’ahazaza ni menshi.”
Mu mwanzuro w’iki gitekerezo, Mwenda yasobanuye ko impamvu yagihaye uyu mutwe ari uko Museveni ashaje, atakibasha gusuzuma neza imishinga isobanutse, ibyo bigatuma hari ababa bashaka kumufatirana n’inkege nke bashaka gusahura igihugu.
Yagize ati "Abanya-Uganda benshi begereye ubutegetsi babonye iri somo. Ko Perezida ashaje kandi ko ibintu byamurenze, byaba mu bitekerezo no ku mubiri. Hari ubushobozi adafite bwo kugenzura ibintu byinshi mu nzego nyinshi."
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, anenga ubutegetsi bwa Museveni. Nka tariki ya 13 Gicurasi, yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu avuga ibintu bihambaye ateganyiriza Uganda ariko ibikorwa bikabura.
Yagize ati "Ikintu kimwe nabonye kuri Perezida Museveni imyaka myinshi ni uko hari ikinyuranyo gikomeye cy’ibyo avuga n’ibyo akora. Iyo avuga, arakwemeza. Iyo akora, urumirwa.”
Muri iki gihe Anita Annet Among wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ari gukorwaho iperereza ku byaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu, abanyapolitiki benshi bagaragaje ko bashyigikiye iki gikorwa ariko Mwenda we abibona ukundi.
Ati "Sintekereza ko ikibazo cya Anita ari ukunyereza umutungo. Ntiyakuye amafaranga mu Nteko kugira ngo ayikoreshereze, yakoresheje ayo mafaranga mu kubaka ibirindiro bya politiki bya Museveni."
Mwenda kandi yumvikanye avuga ko Among ari umwere, agaragaza ko Museveni ari we wamuhaye urubuga rwo kugaragarizamo imibereho ihenze, ibyo bikaba bitarashimishije Abanya-Uganda.
Nyuma y’ubutumwa bwa Museveni, nta kindi Mwenda aratangaza. Inshuti y’uyu munyamakuru akaba umuhungu w’uyu Mukuru w’Igihugu ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba, ntacyo aravuga ku byavuzwe n’impande zombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!