Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 11 Mutarama 2026, rivuga ko izi ntumwa zagiye muri Uganda ku butumire bw’iki gihugu na Komisiyo y’Amatora.
Ni intumwa ziyobowe na Goodluck Jonathan, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ambasaderi Shemsudin Ahmed Roble wo mu Nama ya COMESA ndetse na Abebe Muluneh Beyene wo muri IGAD.
Itangazo ryagaragaje ko izi ntumwa zigizwe n’indorerezi 84 z’igihe gito harimo izihagarariye ibihugu muri AU, sosiyete sivile, itangazamakuru, imiryango y’urubyiruko n’indi.
Itangazo riti “Indorerezi zaturutse mu nzego zitandukanye kugira ngo zifashe mu gikorwa cy’amatora.’’
Izi ndorerezi zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Algeria, Botswana, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Côte d’Ivoire, Djibouti, Eswatini, Ethiopia, Gambia, Ghana na Kenya.
Hari kandi abaturutse muri Lesotho, Ibirwa bya Maurice, Nigeria, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Zambia, Zimbabwe n’ibindi.
Itangazo rivuga ko izi ndorerezi zizashyirwa mu bice byose bya Uganda kugira ngo zikurikirane ifungurwa ry’ibiro by’itora, igikorwa cyo gutora, gusoza no kubara amajwi.
Izi ndorerezi kandi zizakorana n’inzego za Leta, Itsinda rya Komisiyo y’Amatora, amashyaka ya politiki, ibitangazamakuru, sosiyete sivile, abahagarariye umuryango mpuzamahanga ndetse n’izindi ntumwa zigenzura amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!