00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MUA Insurance Rwanda yemerewe kwishyuza ikigo cyo muri Uganda hafi miliyari 6 Frw

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2026 saa 01:51
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Kampala rwafashe icyemezo giha MUA Insurance Rwanda Ltd uburenganzira bwo gutangira inzira zo kwishyuza Roko Construction Ltd miliyari 14,87 z’Amashilingi (miliyari 5,9 Frw) nyuma yo kwemeza ko umwanzuro wafatiwe mu Rwanda ushyirwa mu bikorwa muri Uganda.

Umucamanza Susan Odongo yasabye ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rw’u Rwanda cyo ku wa 13 Nzeri 2024 cyandikwa nk’umwanzuro wemewe n’amategeko muri Uganda, bityo MUA Insurance ikaba ishobora gukomeza inzira zo kugishyira mu bikorwa.

Urukiko rwo mu Rwanda rwategetse Roko Construction kwishyura MUA Insurance miliyoni 3,28 z’amadolari ya Amerika ndetse na miliyari 1,3 z’amafaranga y’u Rwanda, akomoka ku nshingano zijyanye n’ubwubatsi n’ubwishingizi.

Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 2,93 z’amadolari ajyanye n’imirimo y’ubwubatsi yakorewe mu mushinga wa ‘Village Health Works’, ndetse n’amadolari ibihumbi 350 ajyanye n’ubwishingizi bw’umushinga wa Betts & Townsend Project Management Ltd.

Hari kandi miliyari 1,3 Frw ajyanye n’ubwishingizi bw’imirimo y’ubwubatsi y’inyubako ya I&M Bank Rwanda, hiyongereyeho amafaranga y’abunganizi mu mategeko n’andi yakoreshejwe mu rubanza.

MUA Insurance yari yagejeje ikirego mu rukiko rwa Uganda isaba ko umwanzuro wafatiwe mu Rwanda wubahirizwa, ivuga ko uwo mwenda wari utarishyurwa kandi ko nta mutungo uzwi wa Roko Construction wari wabonetse mu Rwanda ushobora gufatirwa.

Iyo sosiyete y’ubwishingizi yavuze kandi ko Roko Construction ikomeje kugira ibikorwa muri Uganda, bityo amafaranga ava muri imwe mu mishinga yayo akaba ashobora gukoreshwa mu kwishyura uwo mwenda.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, MUA Insurance yagaragaje amasezerano y’ubufatanye agaragaza uruhare rwa Roko Construction mu mishinga irimo kubaka inyubako nshya y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ndetse n’ibiro bya sosiyete ya Uganda ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi.

Mu gufata iki cyemezo, Umucamanza Odongo yavuze ko inshingano z’amategeko zidakurwaho no kwimura ibikorwa mu kindi gihugu. Yagaragaje ko bidakwiye ko ikigo cyanga kwishyura umwenda wemejwe n’urukiko kubera gusa ko cyambutse umupaka kigakomereza imirimo ahandi.

Urukiko rwa Uganda rwavuze ko rutongeye gusuzuma niba umwanzuro wafatiwe mu Rwanda wari ukwiye cyangwa utari ukwiye, ahubwo ko rwasuzumye gusa niba wujuje ibisabwa kugira ngo umwanzuro w’urukiko rw’amahanga ushobore kwandikwa no gushyirwa mu bikorwa muri Uganda.

Icyemezo cy’urukiko ntigisobanura ko MUA Insurance yahise ihabwa aya mafaranga, ahubwo giha iyi sosiyete ububasha bwo gutangira inzira zo gushaka no gufatira imitungo cyangwa amafaranga ya Roko Construction ashobora kuba ari muri Uganda.

Ibikorwa bya Roko Construction muri Uganda bizakurwamo miliyari 5,9 Frw yo kwishyura MUA Insurance Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages