Iyi nteguza yaje nyuma y’uko abagize iri huriro bagerageje kugeza ibibazo bafite bijyanye n’imiyoborere mu kazi kabo ku Rwego urwego rwa Kenya, rushinzwe iby’indege za gisivili, KCAA, ariko ntirugire icyo rubikoraho.
Biteganyijwe ko iyi myigargambyo bazayitangira ku wa 15 Gashyantare 2026 ndetse ikazamara icyumweru cyose, ibishobora kugira ingaruka ku bwikorezi bwo mu kirere.
Umunyabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abakora n’abatanga serivisi zo mu ndege muri Kenya, Moss Ndiema, yavuze ko impamvu bateguye iyi myigaragambyo ari ukubera ko inshingano abagize iri tsinda bari bafite mu kazi zagabanyijwe ndetse n’imishahara yabo ikagabanywa batarabanje kubimenyeshwa.
Ati “Abagize ihuriro ryacu bari bafite inshingano zikomeye zaragabanyijwe cyane ndetse n’umushahara wabo uragabanywa. Itegeko rigaragaza ko mu gihe ugiye kugabanyiriza umuntu inshingano ndetse n’umushahara ukwiriye kubanza kubimenyesha umukozi kandi mwese mukabanza kubyemeranya.”
Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Kenya ruha akazi abarenga ibihumbi 460 mu buryo buziguye n’ubutaziguye. Aba barimo abakora mu bigo by’ubwikorezi, ibibuga by’indege n’abandi. Muri aba abarenga 5700 bahawe akazi mu bigo by’ubwikorezi bwo mu kirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!