Byabaye ku wa 8 Mata 2026.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Sena ya Vihiga avuga ko Osotsi yari yagiye kwiyogoshesha mu gace ka Acacia mbere yo kujya muri ‘restaurant’ iri hafi aho, aho yamaze iminota hafi 30 aganira n’inshuti ndetse n’abaturage.

Itangazo rirakomeza riti “Ni bwo itsinda ry’abitwaje intwaro ryamusagarariye, rimuziza uruhande aba ahagazeho mu bya politiki ndetse aramukubita bikomeye.”

Abo bagizi ba nabi babazaga uyu musenateri impamvu ahora ashyigikiye iby’uko abayobozi runaka bajya bayobora muri manda imwe, bayirangiza bakavaho bagakomeza mu bindi.

Abamurinda birinze gukoresha intwaro bari bafite kugira ngo hatazagira abaturage bahagirira ikibazo, kuko byari biri kubera ahantu hahurira abantu benshi.

Ibiro bye byatangaje ko, icyo gitero cyateguwe mbere kandi ko basaba Urwego rwa Polisi gukora iperereza ryihuse, cyane ko ahabereye ibi hari camera z’umutekano zishobora gufasha kumenya ababigizemo uruhare.

Mu itangazo kandi ubuyobozi bwavuze ko nubwo habaye iki ikibazo, bitavuze ko umutekano mu Mujyi wa Kisumu wifashe nabi, hemezwa ko ahubwo abaturage bameze neza.

Senateri wa Nairobi, Edwin Sifuna, yavuze ko Osotsi yahise ajyanwa i Nairobi mu ndege kubera ibikomere bamuteye.

Yagize ati “Navuganye n’itsinda rya Senateri Osotsi kandi ryemeje ko yakubiswe bikomeye kandi yakomerekeye i Kisumu ubwo yajyaga kwiyogoshesha uyu munsi.”

Yavuze ko abagizi ba nabi bamukomerekeje cyane ku buryo yari akeneye ubutabazi bwihuse ku buryo bitakundaga ko Osotsi agera i Nairobi n’imodoka.

Senateri Osotsi ari mu bashyigikiye ubukangurambaga buzwi nka ‘Linda Mwananchi’ aho we na mugenzi we Sifuna babwifashisha mu kunenga Perezida wa Kenya, William Ruto.

Senateri  Godfrey Osotsi wo muri Kenya yahondaguwe n'amabandi
Senateri Godfrey Osotsi wo muri Kenya yahondaguwe n'amabandi