00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Amerika yohereje abazavura Abanyamerika bakekwaho Ebola, havuka imyigaragambyo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2026 saa 01:09
Yasuwe :

Indege ebyiri za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitwaye abaganga bazita ku Banyamerika bakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola zaguye mu birindiro by’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere bya Laikipia mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2026.

Amerika na Kenya bimaze iminsi mu biganiro bigamije ubufatanye mu gukumira icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira byihuse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri.

Ibi bihugu byombi byumvikanye ko Amerika izashyira muri Laikipia ikigo izajya yakiriramo Abanyamerika bakekwaho Ebola, baba abazaba baturutse muri RDC cyangwa mu bindi bihugu by’akarere, bitabweho n’abaganga b’Abanyamerika.

Tariki ya 28 Gicurasi 2026, Umucamanza Patricia Nyaundi, yatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umuryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko, urusaba ko rwahagarika ishingwa ry’iki kigo muri Kenya.

Uyu mucamanza yanzuye ko gahunda yo gushyira iki kigo muri Laikipia ihagaritswe by’agateganyo mu gihe hategerejwe ibizava mu rubanza rwa Katiba Institute ruteganyijwe ku wa 2 Kamena.

Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda yo kubaka iki kigo muri Laikipia izakomeza n’ubwo urukiko rwitambitse ishingwa ryacyo.

Nyuma y’aho indege za Amerika ziguye muri Laikipia, mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena amagana y’abaturage bo mu Karere ka Nanyuki bakoze imyigaragambyo, berekeza kuri ibi birindiro bya gisirikare.

Abasirikare ba Kenya bagaragaye bakumira abaturage bashakaga kwinjira mu kigo cya gisirikare, bifashishije ibikoresho birimo imyuka iryana mu maso ndetse n’ibifaru.

Abatuye muri Nanyuki bagaragaje ko badashaka ikigo cy'Abanyamerika iwabo
Abasirikare bafunze inzira, bakoresheje ibikoresho birimo ibifaru kugira ngo abaturage batinjira mu kigo cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages