Muri Nzeri 2022, Perezida William Samoei Ruto yagize Gachagua Visi Perezida nk’umuntu bafatanyije mu bikorwa byo kwiyamamaza, gusa umubano wabo wazambye mu 2024 ubwo Gachagua yashinjwaga kubiba amacakubiri, gutesha agaciro ubutegetsi no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Mu Ukwakira 2024, abadepite batoye ku bwiganze busesuye umwanzuro wo kweguza Gachagua kubera ibi byaha. Dosiye ye yoherejwe muri Sena, na yo ishimangira uyu mwanzuro muri uko kwezi, Perezida Ruto yemererwa gushyiraho Visi Perezida mushya.
Mu Ugushyingo 2024, Prof. Abraham Kithure Kindiki wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere yagizwe Visi Perezida, asimbura Gachagua utaremeraga ibyaha ashinjwa. Ni bwo Gachagua yitabaje urukiko, agaragaza ko yegujwe binyuranyije n’amategeko.
Ikirego cya mbere cyari kigamije gutesha agaciro icyemezo cya Perezida Ruto cyo kumweguza, aho yavugaga ko Visi Perezida adashobora kweguzwa abaturage batabigizemo uruhare, kuko uyu mwanya aba yarawuhawe binyuze mu matora.
Ku wa 8 Kamena 2026, abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi bagaragaje ko kweguza Visi Perezida bidasaba ko abaturage babitorera, kuko itora ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ryonyine rihagije kuko mu nshingano zabo, baba bahagarariye abaturage.
Urukiko rwagaragaje ko gushyira Prof. Kindiki ku mwanya wa Visi Perezida bitagombaga gusaba amatora kuko Perezida afite ububasha bwo kumushyiraho, Inteko nk’urwego ruhagarariye abaturage, na rwo rukaba rufite ububasha bwo kumwemeza.
Gachagua kandi yareze Sena, agaragariza urukiko ko mu gihe yumvaga impamvu zashingiweho mu kumweguza, itigeze imuha umwanya wo kwisobanura, kuko yanze gusubika icyo gikorwa kandi abanyamategeko be bari bayimenyesheje ko arwariye mu bitaro.
Abacamanza uko bari batatu, bemeje ko koko Gachagua yambuwe uburenganzira bwo kwisobanura kuko Sena yagombaga gusubika iki gikorwa, ikagisubukura yamaze gukira, bityo ko igomba kumuha indishyi ya miliyoni 50 z’Amashilingi.
Nubwo Gachagua yemerewe indishyi, umunyamategeko we, Me Ndegwa Njiru, yatangaje ko icyemezo cy’uko kumweguza byubahirije amategeko kidafite ishingiro, cyane ko abacamanza bemeye ko atahawe umwanya wo kwisobanura.
Uyu munyapolitiki abona ko iyo ahabwa umwanya wo kwisobanura, byari gushoboka ko Sena yari kubona ko arengana, igatesha agaciro icyemezo cyo kumweguza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!