Uyu mushinga mugari uteganyijwe gutwara miliyari 38,14 z’amashilingi ya Kenya, angana na miliyoni $294,49, ariko ayo mafaranga ntabwo ari ay’inyubako ya arena yonyine. Akubiyemo arena n’akarere k’ubucuruzi n’izindi serivisi zizashyirwa ku butaka bwa hegitari 172 hafi ya Nairobi Central Railway Station.
Kenya iri gushaka gukoresha icyo yita “Rwanda-style sports arena”, yizeye ko arena nk’iyo ishobora gufasha Nairobi kurushaho kuba igicumbi cy’inama, imurikagurisha, ubucuruzi n’ibikorwa mpuzamahanga bizwi nka MICE tourism.
Umushinga uyobowe na Zaria Group, ikigo cyashinzwe ku bufatanye na Masai Ujiri, hamwe na Helios Sports & Entertainment Group.
Icyitegererezo cy’uyu mushinga gikomoka ku bikorwa Zaria Group ifite i Kigali birimo Zaria Court Kigali. Ni ibikorwa biri hafi ya BK Arena na Amahoro Stadium.
Intego ni ugukoresha ikibuga cya siporo n’imyidagaduro nk’inkingi ikurura ubucuruzi n’ishoramari mu gace kari hafi ya gare ya gari ya moshi.
Amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga ateganyijwe kuva ahanini mu bashoramari b’abikorera bo ku mugabane wa Afurika, aho kuba amafaranga atangwa na Leta.







Ibitekerezo 0