Abaregwa ni Gen Maj Robert Anvul Yav wari Umuyobozi w’akarere ka gisirikare, na Brig Gen André Ehonza, wayoboraga ibikorwa bya gisirikare byiswe Sokola 2. Ibyaha bashinjwa bifitanye isano no guta urugamba no guca intege abasirikare bayoboraga.
Urubanza rwatangiye ku wa 25 Nzeri 2026 i Kinshasa, aho aba basirikare bagejejwe ku rukiko baturutse muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo. Bari bambaye impuzankano ya gisirikare, bari kumwe n’abanyamategeko babo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uretse guta urugamba no guca intege abasirikare yayoboraga, Gen Maj Anvul Yav aregwa kutagira ubutwari mu rugamba, yohereje abasirikare kurwana badafite ibikoresho bihagije.
Gen Maj Yav kandi ashinjwa kuba yarahaye Wazalendo intwaro zari zifite ibibazo zirimo imbunda za PKM n’ibisasu bya mm 82 ndetse n’amasasu mato yarengeje igihe.
Ubushinjacyaha bushinja aba basirikare bombi kuba bararetse abarwanyi ba AFC/M23 bagafata ibice birimo Kalehe, Kavumu, Katana na Bukavu hatabayeho guhangana gukomeye.
Ku munsi wa mbere w’iburanisha, abunganizi b’abaregwa basabye guhabwa ibyumweru bibiri kugira ngo basuzume neza dosiye.
Urukiko rwemeye ubu busabe, rwanzura ko uru rubanza ruzakomeza tariki ya 9 Ukwakira 2026.
Aba basirikare bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu mu gihe bahamwa ibi byaha kuko n’abandi bashinjwaga guta urugamba no guca intege abasirikare bari ku rugamba ni cyo bakatiwe.






Ibitekerezo 0