00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Gen Tshiwewe n’abandi bofisiye bakuru bagiye kuburanishwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2026 saa 08:19
Yasuwe :

Guhera mu gitondo cyo ku wa 4 Kamena 2026, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruzatangira kuburanisha abasirikare bakuru barimo Gen Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru kuva mu 2022 kugeza mu 2024.

Inyandiko iteguza uru rubanza yashizweho umukono ku wa 29 Gicurasi n’Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rukuru rw’igisirikare rwa Kinshasa, Col Jeanne Françoise Ngalula Mpiana.

Hazaburanishwa kandi Gen John Numbi Banza Ntambo wahungiye muri Zimbabwe, Gen Maj Maurice Nyembo Kufi wabaye umuyobozi w’ibiro bya Gen Tshiwewe, Brig Gen Chinyabuuma Kamukinde, Brig Gen John Ngoy wa Kabila na Brig Gen John Sangwa Muhemedi.

Harimo kandi ba basirikare batatu bafite ipeti rya Colonel, ari bo Guy Mukombozi Zahinda, Pathy Sangwa Lumbu na Christophe Tshibangu Kenge. Undi ni umusivile Pascal Nyembo Muyumba.

Uru ni rumwe mu manza z’amateka zizaburanishwa n’Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC, rushobora kuzabera mu muhezo bitewe n’uko rwitezweho kuvugwamo byinshi bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha bubashinja gucura umugambi mubisha, kugambanira igihugu, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, kwica amabwiriza no gutoroka igisirikare ukajya mu mahanga.

Bashinjwa kandi gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’inshingano n’amahame yabo.

Gen Tshiwewe yatawe muri yombi n’abasirikare muri Nyakanga 2025. Icyo gihe yari Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’igisirikare.

Mu gihe impamvu y’ifatwa rye yari yaragizwe ibanga, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yahishuye ko uyu musirikare yateguraga umugambi wo kwica Perezida Tshisekedi kandi ngo aranabyiyemerera.

Umwaka wa 2025 warangiye hafunzwe abandi basirikare bakuru benshi barimo Gen Franck Ntumba wari ushinzwe ibiro bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Gen Tshiwewe yigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo za FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages