Urubanza rwe ruregwamo abandi barimo Gen Maj Maurice Nyembo, Brig Gen John Ngoy Kabila, Brig Gen John Sangwa Muhemedi, Col Guy Mukombozi Zahinda, Col Pathy Sangwa Lumbu na Col Christophe Tshibangu Kenge.
Gen John Numbi wayoboye Polisi ya RDC akaba n’Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare cy’iki gihugu na Brig Gen Chinyabuuma Pascal Kamukinde n’umusivili Pascal Nyembo na bo bari mu baregwa muri iyi dosiye ariko bo barahunze.
Nyuma yo kuburana bwa mbere tariki ya 4 Kamena 2026, Gen Tshiwewe na bagenzi be bafunzwe bashyikirije uru rukiko inyandiko isobanura ibibazo bafite n’ubusabe bwo gufungurwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranywe.
Umwe mu banyamategeko babo, Me Papy Niango Iziamay Munshemvula, yatangaje ko abakiliya babo bafunzwe mu buryo buteye impungenge kandi bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Me Munshemvula yagize ati “Bafunzwe mu buryo buteye ukwibaza. Mu byo tugomba kwamagana harimo uburyo bafunzwemo.”
Umunyamategeko wa Gen Tshiwewe, Me Parfait Kanyanga, yatangaje ko mbere y’uko binjira mu rubanza nyirizina, ibibazo bigaragazwa mu nyandiko yashyikirijwe urukiko bikwiye kubanza guhabwa umurongo.
Ati “Twatanze inyandiko kandi tugomba kubanza kuburana ku bikubiyemo. Nyuma y’aho ni bwo tuzinjira mu bigize dosiye. Gen Christian Tshiwewe yatanze iyi nyandiko abinyujijeho, mu bubasha mfite nk’umwunganira.”
Uru rukiko rwateganyije kumva impungenge n’ibyifuzo by’abafunzwe kuri uyu wa 9 Nyakanga, rukabona gufata umwanzuro nyuma yo kumva icyo Ubushinjacyaha bubivugaho.
Ibyaha Gen Tshiwewe na bagenzi be baregwa birimo kugambanira igihugu, gushyigikira iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, kurenga ku mabwiriza, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko no gushishikariza abasirikare gukora ibinyuranyije n’inshingano zabo.
Ubushinjacyaha buyobowe na Lt Gen Lucien Rene Likulia Bakumi bugaragaza ko ibi byaha bifitanye isano n’umugambi bari bafite wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Me Munshemvula na Me Kanyanga batangaje ko urubanza nyirizina nirutangira, bazaragaza uburyo ibyaha abakiliya babo bashinjwa bidafite ishingiro kandi ngo bariteguye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!