Igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga cyaturutse mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi. Abayoboke baryo bagaragaje ko bifuza ko uyu muyobozi yakwemererwa guhatanira manda ya gatatu kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukemura ibibazo igihugu gifite.
Depite Paul-Gaspard Ngondankoy wateguye uyu mushinga, agaragaza ko Itegeko Nshinga rya RDC rikwiye kuvugururwa kuko ryemejwe mu gihe cy’inzibacyuho nyamara ngo ubu byarahindutse kuko igihugu kiyobowe na Perezida watowe.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko hari byinshi bidasobanutse mu Itegeko Nshinga risanzweho, cyane cyane ibyerekeye ku matora, bityo ko igihe kigeze ngo abaturage batore basaba ko rivugururwa mu rwego rwo kwirinda impaka.
Ku wa 30 Mata 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yakiriye uyu mushinga, isaba Komisiyo yayo ishinzwe politiki, imiyoborere n’amategeko kuwusesengura byimbitse mbere y’uko utorwa.
Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Delly Sesanga Hipungu uyobora ishyaka Envol, umushinga wa kamarampaka ugamije kwica demokarasi mu nyungu za Perezida Tshisekedi n’ihuriro Union Sacrée rimushyigikiye.
Sesanga yagize ati "Byose bigaragaza ko hari gutegurwa ikurwaho Itegeko Nshinga hagamijwe guha Félix Tshisekedi manda ya gatatu. Simbishyigikiye na gato. Demokarasi ntibaho hashingiwe ku mishyikirano, irarwanirirwa. Nsabye abaharanira demokarasi bose kunga ubumwe kugira ngo tubungabunge iyubahirizwa ry’itegeko n’Itegeko Nshinga kuko ni wo mutungo wonyine dusigaranye.”
Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, Prince Epenge, yatangaje ko Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo yaryo iteganya ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri, ritagomba gukorwaho.
Epenge yagaragaje ko kugerageza kuvugurura Itegeko Nshinga hifashishijwe Inteko bizaba ari ugutatira igihango igihugu gifitanye na ryo n’ibyifuzo by’Abanye-Congo.
Ubwo Perezida Tshisekedi yari mu nama yo guteza imbere ibikorwaremezo yabereye i Kinshasa tariki ya 8 Mata 2026, yaciye amarenga ko mu mwaka wa 2032 azaba akiyobora RDC, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamwibutsa ko manda ya kabiri izarangira mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!