Ni ibitero byagabwe ku wa 24 Gicurasi 2026.
Ni ibitero Leta ya RDC ikomeje kugaba mu gihe iki gihugu gihanganye n’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana barenga 170 bo mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Byagabwe bikurikiye ibiheruka ku wa 8 Gicurasi 2026 byishe abasivili bagera kuri 30 bo muri santere ya Mushaki.
AFC/M23 igaragaza ko bigabwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, Ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, abacancuro n’indi mitwe.
AFC/M23 yavuze ko ibi bitero byahitanye abasivili benshi n’ahabarizwa abarinda Pariki ya Virunga nk’uko Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yabivuze.
Ati “Ibi bitero by’ubugizi bwa nabi byahitanye ubuzima bw’abantu benshi, bihungabanya abasivili, ndetse byangiza byinshi ku nzu n’imitungo y’abaturage b’inzirakarengane.”
Uyu muvugizi kandi yavuze ko ibi bitero bikomeje kugabwa no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ati “Nubwo abaturage bugarijwe n’ibibazo bya Ebola, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwica abasivili no kutubahiriza amasezerano asanzweho.”
Yibukije Leta ya RDC ko ibi byaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu biri gukorwa mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ibihugu bigira uruhare mu buhuza n’ibindi bifatanya na Leta ya RDC haba muri politiki, dipolomasi no mu gisirikare, bikirengagiza ubwicanyi iki gihugu kiri gukorera abasivili.
Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,Willy Manzi, na we yashinje umuryango mpuzamahanga n’abahuza kugira indimi ebyiri ku ntambara yo muri RDC.
Ati “Iyo ibi biba byitiriwe AFC/M23 umuryango mpuzamahanga wari kwihutira kunenga mu buryo bukomeye cyane. Ariko abasivili bo muri Rubaya na Rumangabo bari kwibasirwa ariko umuryango mpuzamahanga ntacyo uri kuvuga. Ntabwo abaturage bakomeza kwirengagiza ubu buryo bubogamye.”
Manzi kandi yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiriye guhitamo amahoro n’ubutabera cyangwa ukagaragaza ko inyungu ukurikiye muri RDC zizakomeza kuguranwa amagara y’inzirakarengane.
#DRC #Urgent #Updates
This morning, the violence continued. At approximately 07:35 a.m., a CH-4 enemy drone reportedly shelled the populated area of Rumangabo, including residential zones and the Rangers camp, causing damage to civilians and their property. Parts of the… pic.twitter.com/aVumEPO811— Manzi Willy (@RealManziWilly) May 24, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!