Iyi komite yatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga kugira ngo izashobore kwishyura ibikenewe byose mu muhango wo kwimika uyu mwami uzasimbura Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze muri Kanama 2026.

Umuyobozi wa komite itegura uyu muhango, Musenyeri Isaiah Mayombo, yatangaje ko umuhango wo kwimika Umwami mushya uzaba tariki ya 29 Nzeri 2026, avuga ko imyiteguro iri kugenda neza.

Yasabye abaturage ba Tooro, inshuti z’ubwami ndetse n’abandi babyifuza gutanga umusanzu kugira ngo uyu muhango uzagende neza.

Umuyobozi ushinzwe imari muri iyi komite, Alex Ruhunda, yavuze ko hafunguwe konti muri Centenary Bank yo kwakiramo inkunga, ndetse ko abantu bashobora no gutanga amafaranga bifashishije serivisi za telefoni zigendanwa.

Hateganyijwe n’ibikorwa byihariye by’umuco bizatangira mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri, ubwo Edward Rukidi Nyabongo I azava ku ngoro ya Rwengoma Palace, yerekeza kuri Karuziika Palace ashagawe.

Ku munsi mukuru wo kwimika Umwami, gahunda izatangirana n’isengesho rizabera kuri St John’s Cathedral i Fort Portal, nyuma habeho ibirori byo kwimika ku ngoro ya Karuziika.

Edward Rukidi Kijanangoma yatoranyijwe kandi yemezwa nk’umusimbura wa Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Nyuma yo kwambikwa ikamba, azitwa Omukama Edward Rukidi Nyabongo I.

Komite itegura uyu muhango yatangaje ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, azaba umushyitsi mukuru, mu gihe hatumiwe abayobozi b’indi miryango y’ubwami muri Uganda no mu bindi bihugu, abanyapolitiki, abikorera ndetse n’abaturage muri rusange.

Edward Rukidi Kijanangoma wahoze ari umunyamakuru ni we uzimikwa nk'Umwami mushya wa Tooro
Edward Rukidi Kijanangoma wahoze ari umunyamakuru ni we uzimikwa nk'Umwami mushya wa Tooro