Misare uhagarariye Teritwari ya Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko nubwo bivugwa ko aya mafaranga asohoka mu isanduku ya Leta buri kwezi, imibereho ya benshi mu barwanyi ba Wazalendo bari ku rugamba itagaragaza ko babona ubwo bufasha.
Mu ibaruwa yo ku wa 17 Kanama 2026 yandikiye Minisitiri w’Ingabo, yasabye ko hatangwa ibisobanuro birambuye ku buryo ayo mafaranga akoreshwa n’abayacunga.
Yagize ati “Wazalendo babayeho mu bukene kandi bitanga kugira ngo barengere igihugu.”
Uyu mudepite yavuze ko afite inshingano zo gusaba Leta kugaragaza uko umutungo wagenewe aba barwanyi ukoreshwa.
Ibi bibaye mu gihe bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bashinjwa gushyira bariyeri ku mihanda no kwaka abaturage amafaranga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na Leta bwamaganye izi bariyeri n’imisoro itemewe ishyirwaho na Wazalendo, buvuga ko ibangamira urujya n’uruza rw’abaturage n’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!