00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC ishinjwa kwambura Wazalendo miliyoni z’Amadolari

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 August 2026 saa 10:22
Yasuwe :

Depite Claude Misare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Minisitiri w’Ingabo gusobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyoni 4 z’Amadolari bivugwa ko Leta itanga buri kwezi yo gufasha abarwanyi ba Wazalendo bakorana n’ingabo z’iki gihugu.

Misare uhagarariye Teritwari ya Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko nubwo bivugwa ko aya mafaranga asohoka mu isanduku ya Leta buri kwezi, imibereho ya benshi mu barwanyi ba Wazalendo bari ku rugamba itagaragaza ko babona ubwo bufasha.

Mu ibaruwa yo ku wa 17 Kanama 2026 yandikiye Minisitiri w’Ingabo, yasabye ko hatangwa ibisobanuro birambuye ku buryo ayo mafaranga akoreshwa n’abayacunga.

Yagize ati “Wazalendo babayeho mu bukene kandi bitanga kugira ngo barengere igihugu.”

Uyu mudepite yavuze ko afite inshingano zo gusaba Leta kugaragaza uko umutungo wagenewe aba barwanyi ukoreshwa.

Ibi bibaye mu gihe bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bashinjwa gushyira bariyeri ku mihanda no kwaka abaturage amafaranga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na Leta bwamaganye izi bariyeri n’imisoro itemewe ishyirwaho na Wazalendo, buvuga ko ibangamira urujya n’uruza rw’abaturage n’ubucuruzi.

Imitwe ya Wazalendo ishinjwa kwambura abaturage yifashishije bariyeri iba yarashyize ku mihanda
Depite Claude Misare avuga ko miliyoni 4 z'Amadolari zigenerwa Wazalendo ariko ntayigereho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages