Aba bantu bakuwe mu magereza ari i Kinshasa, boherezwa mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bamaze igihe kirenga ukwezi bategereje gushyikirizwa AFC/M23.
Hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar, Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ni yo ifite inshingano yo gutwara imfungwa z’intambara za AFC/M23 n’iza Leta ya RDC.
Ku bantu ba AFC/M23 bakuwe i Kinshasa, ICRC si yo yabakuyeyo ariko iteganya kubakura mu Mujyi wa Beni ibohereza mu bice bigenzurwa n’iri huriro.
Leta ya RDC yemera ko yohereje aba bantu i Beni, igasobanura ko kubohereza mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byatinze kubera impamvu z’ubuzima.
Ibice bigenzurwa na Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byugarijwe n’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo; ibyatumye AFC/M23 ikaza ubwirinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!