00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC iteganya gufungura abantu 15 ba AFC/M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 August 2026 saa 08:50
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buteganya kurekura abantu 15 bari ku rutonde rw’abasabwe n’ihuriro AFC/M23 ariko batarimo abakatiwe igihano cy’urupfu.

Aba bantu bakuwe mu magereza ari i Kinshasa, boherezwa mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bamaze igihe kirenga ukwezi bategereje gushyikirizwa AFC/M23.

Hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar, Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) ni yo ifite inshingano yo gutwara imfungwa z’intambara za AFC/M23 n’iza Leta ya RDC.

Ku bantu ba AFC/M23 bakuwe i Kinshasa, ICRC si yo yabakuyeyo ariko iteganya kubakura mu Mujyi wa Beni ibohereza mu bice bigenzurwa n’iri huriro.

Leta ya RDC yemera ko yohereje aba bantu i Beni, igasobanura ko kubohereza mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byatinze kubera impamvu z’ubuzima.

Ibice bigenzurwa na Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byugarijwe n’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo; ibyatumye AFC/M23 ikaza ubwirinzi.

Leta ya RDC imaze igihe kirenga ukwezi yohereje i Beni abantu 15 ba AFC/M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages