Muri iki kirego cyatanzwe tariki ya 10 Nyakanga 2026, aba banyamategeko bavuga ko ari ibikorwa 11 byakozwe n’ubutegetsi bwa RDC bigaragaza uburyo mu bice bitandukanye by’iki gihugu hakorewe ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Batanze urugero rw’impfu z’amagana y’imfungwa n’inkomere nyinshi zabereye muri gereza ya Makala mu 2024 ubwo habaga igerageza ryo gutoroka, ubwicanyi bwakorewe i Lubumbashi, Kolwezi n’ahandi muri Katanga.
Umunyamategeko Herve Diakiese, yagaragaje ko ibi byaha byagizwemo uruhare n’umutwe w’urubyiruko wa Force du Progrès ushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi ndetse n’abo mu bwoko bwa Tshisekedi; Aba-Luba.
Me Diakiese yagize ati “Hari imvugo zigaragaza ukwishyira hejuru muri bamwe mu bakomoka mu bwoko bwa Perezida. Imvugo nk’izo zagiye zitangazwa n’abo mu nzego z’ubutegetsi n’abafite ububasha bwa Leta, bavuga ko Aba-Luba nk’uko biyita, mu by’ukuri abaturage ba Kasai, badafite ubutegetsi gusa, ahubwo ko ‘ari bo butegetsi’.”
Undi munyamategeko, Me Bernard Maingain, yagaragaje ko mu gihe Abanye-Congo bakomeje gukandamizwa, inzego z’ubutabera z’iki gihugu ntacyo ziri kubikoraho, bityo ko ari yo mpamvu we na bagenzi be batanze ikirego i La Haye.
Me Maingain yagize ati “Ingingo ya 15 y’Amasezerano ya Rome yubahirijwe neza. Ikirego cyatanzwe n’abanyamategeko, bityo nta muntu ukwiye kugikumira. Nta wavuga ko yanze kucyakira.”
Iki kirego kandi cyatanzwe no mu Bubiligi, bitewe n’uko abavugwamo harimo abafite ubwenegihugu bwabwo. Ikizakurikiraho ni ukugisuzuma no kwemeza niba ibi byaha byakorwaho iperereza cyangwa niba ridakenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!