AFC/M23 ifite abasirikare ba Leta babarirwa mu bihumbi byinshi, biganjemo abo yafatiye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma n’ibice bihana imbibi rwabaye mu mpera za Mutarama 2025.
Tariki ya 8 Werurwe 2026, AFC/M23 yatangaje ko igiye gushyikiriza Komite mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) abasirikare 5000 kugira ngo ibatware i Kinshasa.
Iri huriro ryagaragaje ko ryafashe iki cyemezo cyo kurekura aba basirikare bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo kugira ngo ibiganiro by’amahoro birihuza na Leta ya RDC bigende neza, amahoro arambye aboneke.
Kuri uyu wa 8 Mata 2026, Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko ICRC yiteguye gutwara aba basirikare i Kinshasa ariko ko Leta ya RDC itaremera kubakira kubera ubwoba bw’uko bashobora kuba barimo ’abanzi’.
Iyi radiyo yatangaje ko AFC/M23 iri gushyira kuri Leta ya RDC igitutu kugira ngo yakire aba basirikare, ariko ko umuntu ukorana na Perezida Félix Tshisekedi bya hafi atumva impamvu bari guhatirizwa.
Uyu yagize ati "Kubera iki bari guhatiriza? Bari kubikora ku bushake cyangwa hari indi mpamvu ibyihishe inyuma?"
Tariki ya 20 Gashyantare 2026, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko iri huriro rigiye kurekura abasirikare 230 ryafatiye mu mujyi wa Goma, gusa ntibizwi niba ICRC yarabajyanye i Kinshasa.
Muri Mata 2025, abasirikare ba RDC n’abapolisi 1359 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu nkengero za Goma, boherejwe i Kinshasa nyuma y’ibiganiro byahuje ICRC na AFC/M23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!