Iyi Minisiteri yabitangaje ku wa 1 Gicurasi 2026, ivuga ko abanyamahanga 23 bagize icyiciro cya mbere basubijwe mu bihugu baturutsemo tariki ya 30 Mata, 80 bagize icyiciro cya kabiri boherezwa mu gitondo cy’uyu munsi, abandi bakaba bagomba koherezwa ku wa 2 Gicurasi.
Yasobanuye ko bose bagombaga koherezwa iwabo mu munsi umwe ariko ko habayeho ikibazo cyo kubura indege zibatwara kuko yasanze nta myanya ihagije iri mu zabonetse.
Leta ya Uganda yatangaje ko amakosa aba banyamahanga bakoze ari uko batangiye gukora akazi muri iki gihugu kandi ’visa’ bari barahawe zibemerera gukora ubukerarugendo gusa, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 27 na 28 Mata 2026, abakozi b’urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka bakoze umukwabu mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane muri Kampala, bahafatira abanyamahanga 231.
Muri aba banyamahanga harimo 169 bafatiwe mu nyubako i Kampala, bakekwaho gukoreramo ibyaha birimo ubwambuzi bwifashisha ikoranabuhanga.
Abafatiwe muri iyi nyubako bakomoka muri Ethiopia, Pakistan, u Buhinde, Bangladesh, Ghana, Myanmar, Sri Lanka, Cambodge, Nepal, Indonesia na Malaysia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!