Impamvu Lt Gen Luboya yakuwe muri iyi nshingano ntiyatangajwe, gusa televiziyo ya RDC (RTNC) yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku gitekerezo Guverinoma yahaye Inama Nkuru y’Igisirikare, iyigaragariza ko Ituri ikeneye Guverineri mushya byihuse.
Uyu musirikare yagizwe Guverineri wa Ituri muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Félix Tshisekedi yashyiraga iyi ntara n’iya Kivu y’Amajyaguru mu bihe bidasanzwe, kugira ngo zikorerwemo ibikorwa byihariye byo guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Mu Ugushyingo 2021, Uganda yohereje ingabo muri Ituri kugira ngo zifatanye n’iza RDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF. Aho ni ho akazi katangiye gukomerera Lt Gen Luboya kuko atahuzaga n’Abanya-Uganda.
Muri Mata 2025, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Lt Gen Luboya ari Guverineri mubi, asaba Leta ya RDC kumweguza. Yamushinje kwitambika ingabo ayoboye ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa CODECO.
Yagize ati "Ndasaba RDC ibintu bitatu: (a) guhagarika kwica abantu banjye, Abahima-Tutsi, gukuraho Guverineri mubi cyane wa Ituri Luboya, (c) kutwishyura Ambasade yacu mwatwitse."
Mu gihe Lt Gen Luboya atari yorohewe na Gen Muhoozi, umutwe witwaje intwaro wa CRP uyoborwa na Thomas Lubanga, wakajije ibitero muri Ituri, wambura ingabo za RDC ibice byinshi, nubwo na zo zageraga aho ziwigaranzura.
Ubwo uyu musirikare yabonaga CRP ifite imbaraga nyinshi, yatangaje ko ikorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ariko hari ababifataga nk’amatakirangoyi.
Lt Gen Luboya yatakambiye Leta, ayisaba guhemba abasirikare no kubaha ifunguro rihagije, agaragaza ko umusirikare adashobora guhangana na CRP mu gihe ashonje, kandi afite impungenge ko azasiga umuryango we mu bukene.
Muri Kamena 2025, yagize ati "Ubu abasirikare bacu bari kurwanya CRP; umutwe wa Thomas Lubanga ukorana na M23. Abasirikare bacu bari gupfa, ariko niba umusirikare ahanganye n’umwanzi, akamenya ko abapfakazi batishyurwa, kubera iki se yakwitanga? Azavuga ati ‘Umunsi nzapfa, abana banjye na bo bazapfa’. Ibi bica intege abasirikare rwose."
Iherezo ry’ubuyobozi bwa Lt Gen Luboya muri Ituri rigeze mu gihe iyi ntara yugarijwe bikomeye n’icyorezo cya Ebola, cyatangajwe ku mugaragaro hashize igihe kinini cyishe umuntu wa mbere mu Mujyi wa Bunia, bamwe batekereza ko ari indwara y’amayobera.
Kugeza tariki ya 4 Kamena 2026, byemejwe ko abantu 381 ari bo bamaze kwandura Ebola, barimo 68 bapfuye. Biganjemo abo muri Mongbwalu, Rwampara na Bunia, hose muri Ituri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!