Macron yasobanuye ko iki kiganiro cyabaye ku wa 31 Gicurasi 2026, aho bombi barebeye hamwe uburyo icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira mu burasirazuba ba RDC, bemeranya ku bufatanye bwo kukirwanya.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko banaganiriye ku bukungu ariko no ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro by’amahoro bikomeje.
Yagize ati "Twanaganiriye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC. U Bufaransa bushyigikiye ibiganiro by’amahoro kugira ngo ubusugire bwose kandi bwuzuye bugaruke mu gihugu hose."
Macron na Tshisekedi baganiriye mu gihe ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 mu bice birimo Teritwari ya Masisi na Walikale, no ku Banyamulenge muri Komini Minembwe.
Ingabo za RDC, zifatanyije n’iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bigaba ibi bitero byirengagije amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar mu mwaka ushize.
Leta ya RDC igaragaza ko igisirikare cyayo, nk’urwego rwemewe n’amategeko y’igihugu, gifite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose mu kwisubiza ibice cyambuwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ihuriro AFC/M23 na ryo rigaragaza ko nk’umutwe wiyemeje kurwanira Abanye-Congo b’inzirakarengane bicwa n’imitwe y’ingabo zirimo iza Leta, rifite uburenganzira bwo kubarwanirira no kwirwanaho, rigasenyera ikibi aho gituruka.
Umuryango mpuzamahanga ugaragaza ko ibiganiro byonyine ari byo byahagarika intambara ihanganishije Leta ya RDC na AFC/M23, bityo ko impande zombi zikwiye kubahiriza agahenge, zikabisubukura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!