Gen Mutayomba yarasiwe mu mirwano iheruka kubera mu gace ka Ngululu gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko 1, mu ntera y’ibilometero birenga 30 ugana muri Santere ya Rubaya.
Amakuru ava muri Masisi avuga ko Gen Mutayomba yabanje kujyanwa mu bitaro bya Beni kugira ngo yitabweho byihuse, nyuma hafatwa icyemezo cyo kumwohereza i Kinshasa.
Ku wa 31 Gicurasi 2026, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willy, yemeje ko Gen Mutayomba ari kuvurirwa i Kinshasa.
Manzi yatangaje ko Gen Mutayomba yishe abasivili benshi muri Masisi, asahura imitungo yabo, yica amatungo yabo, atwika inzu zabo mu bice birimo Kinigi mu gihe cy’imirwano iheruka muri iyi teritwari.
Gen Mutayomba kandi avugwaho kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Masisi, umugore we akaba atuye mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa.
Imitwe ya Nyatura yashinzwe mu 2010, ivuga ko ifite intego yo kurengera Abanye-Congo b’Abahutu. FDLR yagize uruhare runini mu ishingwa ryayo kandi ko itoza abarwanyi bayo, bikanifatanya mu kwica Abatutsi.
Hari imitwe irenga 10 ya Nyatura yose yitiriwe abayobozi bayo, irimo: Nyatura Domi, Nyatura John Love, Nyatura Kasongo, Nyatura Jean-Marie, Nyatura Kigingi, Nyatura Gatuza, Nyatura Kalume na Nyatura Kavumbi.
Raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagaragaje ko mu 2012 Nyatura yifatanyije na FDLR mu kugaba ibitero ku Batembo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!